skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze uko yasohokaga mu modoka agakura mu muhanda imyanda i Kigali

Yanditswe: Monday 20, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere,Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa African Leadership University, Fred Swaniker ndetse n’abanyeshuri batandukanye ba kaminuza zo mu Rwanda.
Muri iki kiganiro perezida Kagame yavuze ibintu bitandukanye birimo impamvu yizerera mu rubyiruko,avuga uko yigeze kujya atanga umusanzu mu gutuma umujyi wa Kigali usa neza,igihe u Rwanda ruzakirira igikombe cy’isi n’ibindi.
Muri iki kiganiro,Perezida Kagame yavuze ko aho Umujyi wa Kigali ugeze uyu munsi haba mu (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere,Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa African Leadership University, Fred Swaniker ndetse n’abanyeshuri batandukanye ba kaminuza zo mu Rwanda.

Muri iki kiganiro perezida Kagame yavuze ibintu bitandukanye birimo impamvu yizerera mu rubyiruko,avuga uko yigeze kujya atanga umusanzu mu gutuma umujyi wa Kigali usa neza,igihe u Rwanda ruzakirira igikombe cy’isi n’ibindi.

Muri iki kiganiro,Perezida Kagame yavuze ko aho Umujyi wa Kigali ugeze uyu munsi haba mu bikorwaremezo biteye imbere n’isuku ari akazi kagiye gakorwa buhohoro, aho we ubwe yajyaga ava mu modoka igihe hari aho abonye umwanda akawutora mbere yo gukomeza urugendo.

Ubwo yaganiraga na Bwana Swaniker,Perezida Kagame yavuze ko impamvu akunda gukora ibintu bikomeye ari uko nabyo biba bigomba gukorwa ndetse ko nta na rimwe arigera yibona nk’umuntu ukora ibintu byoroshye.

Yagize ati "Ibyo bintu bikomeye bigomba gukorwa. Umuntu agomba gukora ibyo.
Inzira yo gukora ibintu bikomeye ishobora kugorana cyangwa koroha bitewe n’uburemere uha ibintu bigoye kugira ngo bikorwe.

Fred Swaniker yasabye Perezida Kagame kumuha urugero rw’ikintu cyatangiye ari gito ariko kuri uyu munsi abantu bakaba bakibona nk’akazi gakomeye kakozwe.

Perezida Kagame mu kumusubiza yagize ati “Reka nguhe urugero rw’Umujyi wa Kigali, uburyo wari umeze mu myaka 20 ishize n’aho uri ubu, ni Isi ebyiri zitandukanye. Iyo urebye uyu Mujyi ubu, ibikorwaremezo, isuku, amatara ayobora abantu, navuga hafi ya buri kintu cyose gihari, ushobora kuvuga uti gukora ibi bintu byari bikomeye cyane, si byo ?.

Ubwo twayoboraga u Rwanda mu 1994, igice kinini cy’abaturage bari barapfuye, abandi barahunga abandi batunzwe n’imfashanyo.

Muri ibyo byose, ugomba kugira ibitekerezo byagutse.Wagombaga gutekereza ibirenze ibisanzwe.......Utangiririra ku byo ushobora gukora ubundi ukabikora neza.

Ndibuka nganira na bagenzi banjye bari muri Guverinoma, ubwo iyi gahunda y’isuku ahantu hose yatangiraga.

“Intangiriro y’ikiganiro yari ’ese dukeneye abaterankunga ngo baduhe amafaranga kugira ngo tugire isuku mu ngo zacu’[....] hari ibintu twakora tudategereje ko umuntu aza akaduha ubushobozi bwo kubikora kubera ko ubwo bushobozi tubwifitemo. Naravuze nti kuki tutakora ibyo dushoboye aka kanya, kuki tutafata imyanda tukayishyira aho ikwiye kuba iri.”

Perezida Kagame yakomeje avuga uburyo ubwo iyi gahunda yatangiraga we ubwe yajyaga ava mu modoka igihe hari aho abonye umwanda akawutora.

Ati “Ubwo icyo gikorwa cyatangiraga nashoboraga kuba ntwaye imodoka mu Mujyi, nabona umwanda hafi aho, amashashi n’impapuro zinyanyagiye ahantu hose, nahagarikaga imodoka yanjye n’imperekeje hakabaho no guhagarika abandi.

“Ariko intego yabaga ari uko nsohoka ndi kumwe n’abarinzi banjye bishyurirwa gukora ibintu bitandukanye nkavuga nti ’mureke dukureho uyu mwanda, twakuragaho uwo mwanda; kuki nagenda ngasiga uwo mwanda?”

Perezida Kagame ku mpamvu yizera urubyiruko,yagize ati " Iyo uvuze ejo hazaza uba uvuga ku bagiye kubaka no kubaho ejo hazaza. Ejo hazaza h’igihugu hagomba gushirwaho nurubyiruko.

Abajijwe ku gihe u Rwanda ruzakirira igikombe cy’isi yagize ati "Ndatekereza ko abazakira mu myaka 20 iri imbere bazwi. Ngomba kwitegura mu myaka 20 iri imbere."

Avuga ku binyamakuru bikunze kwibasira u Rwanda,Perezida Kagame yagize ati "Rimwe na rimwe, bashobora kukunenga gukora ibyo bakora ubwabo. Ariko ukomeza kumva no kwiga, niba hari icyo wiga, ariko buri gihe ukomeza gukomeza inzira yawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa