Perezida KAGAME yavuze ku bacuruzi basabwa ubukode mu madolari
Yanditswe: Friday 10, Jan 2025

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko abacuruzi bakwaga ubukode mu madolari bigomba gucika kuko bidakurikije amategeko.
Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki ya 9 Mutarama 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru.
Hashize igihe bamwe mu bacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali ahazwi Downton, bavuga bakwa amafaranga y’ubukode mu mafaranga y’amadolari bityo bikabateza igihombo.
Umwe mu bacuruzi wigeze kuvugana na Radio/TV Isango star yagize ati “biratubangamiye cyane biduteza igihombo ku rwego ruri hejuru, niba uyu muryango naratangiye kuwishyura idolari riri kuri 700 uyu munsi rikaba riri ku gihumbi magana ane byikubye kabiri, natangiye nishyura ibihumbi 480Frw ubu ndishyura miliyoni irenga,sinzi umuntu wazanye itegeko ryo kuvuga ngo idolari ntirikishyurwe mu bucuruzi sinzi niba azi ko downtown itwishyuza mu madolari kireka niba downtown iri hejuru y’uwashyizeho iryo tegeko”.
Undi nawe ati “Nkodesha inzu mu madolari kandi njye abakiriya banyishyura mu manyarwanda, ni ikibazo gikomeye”.
Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME , yatangaje ko abo bacuruzi batagakwiye kwishyuzwa mu madolari kuko ba nyiri nzu nabo bishyura umusoro mu mafaranga y’u Rwanda bityo bigomba guhagarara.
Yagize ati “Ni bibi no ku nshuro ebyiri kuko uwo wishyurwa nko mu madolari ,mu ma euro cyangwa iki, mu misoro ntabwo yishyura mu madolari, yishyura mu manyarwanda.”
Yakomeje ati “Ntabwo ari byo, ntabwo uwo umuntu ashyiraho ko agomba kwishyurwa , ubukode cyangwa iki mu madolari, nawe aba akwiye kwishyura mu madolari imisoro yishyura. Ariko ibyo byose biba bikwiye kuba bifite uburyo bikurikiranwa, uko ni nko kwica amategeko, iyo bishe amategeko bakabihanirwa.”
Umurongo wo urahari kandi twifuza ko ugomba kuba ukwiye gukurikizwa,navuga ko bikwiye kwihuta, ni cyo cyangombwa, bigacika burundu.”
Advertisement -
Itegeko no 48/2017 ryo ku wa 23/09/2017 rigenga banki nkuru y’u Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, riteganya ko inshingano zose zizamo amafaranga cyangwa ibikorwa byose bikorewe muri Repubulika y’u Rwanda bigomba gushyirwa kandi bikishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda.
Banki nkuru y’ u Rwanda iteganya ko abishyura mu mafaranga y’amanyamahanga ari abafite amahoteli, abacuruza amatike y’indege, abacururiza ku bibuga by’indege n’abakina imikino ya Casino.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *