skol
fortebet

Perezida Kagame yatangaje ko yagiranye "ibiganiro byiza" na Donald Trump wa USA

Yanditswe: Saturday 25, Apr 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mata 2020,Perezida Kagame yatangaje ko yagiranye ikiganiro cyiza na perezida wa Amerika Donald Trump cyibanze ku mubano w’ibihugu byombi no ku nkunga iki gihugu gitera u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya #COVID19.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yashimiye Donald Trump kubera ubufasha igihugu cye cyahaye u Rwanda mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira Isi.

Kuri uyu wa Gatanu,Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Ambasade yayo mu Rwanda yageneye u Rwanda miliyari zirenga enye z’amafaranga y’u Rwanda yo kurufasha guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Iyi nkunga ya miliyari zirenga 4 ije yiyongera ku yindi miliyari y’amadolari USA yageneye u Rwanda kuwa 04 Mata 2020.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Nagiranye ikiganiro cyiza na Perezida Donald Trump. Twaganiriye ku mubano mwiza wacu, ndetse n’ubufasha we ku giti cye n’ubuyobozi bwe bahaye u Rwanda mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.”

Perezida Trump yakunze gushima imiyoborere ya Perezida Kagame n’intambwe u Rwanda rumaze gutera. Ubwo bagiranaga ibiganiro i Davos muri Mutarama 2018, Trump yavuze ko intambwe u Rwanda rwateye itangaje ndetse rufitanye umubano mwiza na Amerika. Icyo gihe yabwiye Kagame ari iby’agaciro ‘kumugira nk’inshuti’.

Ubwo Amerika yahaga u Rwanda iriya nkunga ya Miliyari imwe iheruka,Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda,Peter Vrooman yatangarije kuri Twitter ye ko Amerika n’u Rwanda ari abafatanyabikorwa bakomeye mu bijyanye n’ubuzima rusange ndetse n’ubuzima bw’Abanyarwanda ari ingenzi kuri Amerika ariyo mpamvu igihugu cye cyiyemeje gutera u Rwanda inkunga yo kurufasha guhangana na Coronavirus.

Ambasaderi Vrooman yagize ati “Uyu munsi nishimiye kubabwira ko twatanze indi nkunga ya $1,000,000 mu bufasha bwo gushakira igisubizo icyorezo cya COVID -19. Ni hafi miliyari y’amanyarwanda yatanzwe na Abanyamerika ku nkunga biyemeje gutera u Rwanda.

Amerika n’u Rwanda ni abafatanyabikorwa bakomeye mu bijyanye n’ubuzima rusange bw’abaturage kandi twizeye neza ko iki kibazo tuzakivamo neza.
Iyi ni inkuru nziza ku Banyarwanda kandi ni inkuru nziza ku Banyamerika. Kubera ko "Ubuzima bwanyu ni ubuzima bwacu; kandi ubuzima bwacu ni ubuzima bwanyu!" Mube Amahoro!”.

Igihugu cya USA kimaze igihe gitera u Rwanda inkunga binyuze mu mushinga wa USAID ugamije kwimakaza ubuzima bwiza,kurandura ubukene,gutera inkunga ibikorwa bya kimuntu,gushyigikira guhanga udushya ndetse no kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa.

Uyu muryango washinzwe na perezida John. F. Kennedy mu mwaka wa 1961,ukorera mu bihugu 100 byiganjemo ibikiri mu nzira y’Amajyambere kugira ngo bibashe kwiyubaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa