Raporo ya Banki y’Isi ivuga ko mu Rwanda ubushomeri bwagabanutseho 7%
Yanditswe: Monday 23, Sep 2024

Banki y’Isi ishami ry’u Rwanda igaragaza ko hagati ya 2021 na 2023 mu Rwanda hahanzwe imirimo mishya 500,000 yatumye ubushomeri bugabanukaho 7% kuko bwageze munsi ya 15% mu ntangiro z’umwaka wa 2024.
Bikubiye muri raporo ya 2023 yakozwe na Banki y’Isi ishami ry’u Rwanda ku ishusho y’ubukungu (Rwanda Economic Update).
Muri iyi raporo yashyizwe hanze tariki 17 Nzeri 2024, yerekana ko ubucuruzi buranguza n’ubudandaza bwihariye 13% bw’iyo mirimo, ubwubatsi 10%, ubwikorezi n’inganda 6% kuri buri rwego.
Iyi raporo ya Banki y’Isi yerekana ko abagore ari bo biganje mu bagize amahirwe yo kubona akazi kurenza abagabo.
Muri iyi raporo ya Banki y’Isi ishami ry’u Rwanda ya 2023, mu batanze akazi harimo n’abashoye imari mu mahahiro manini azwi nka Supermarket ndetse no mu nganda zongerera agaciro umusaruro w’ibirayi.
Bavuga ko ibi ahanini byatewe n’ubushobozi bwo guhaha kuri benshi bwazamutse.
Ubuhinzi bwihariye igice kinini gihwanye na 43% by’iyo mirimo yose bituma ubushomeri bugabanukaho 7% guhera mu 2021 kuko bwageze kuri 15% muri uyu mwaka.
Icyabiteye ni Politiki nziza Leta yashyizeho uburyo bwisanzuye bwo gushora imari mu buhinzi, haracyari ibyo kunoza ariko ntibibuza ko hari ibyakozwe kandi byabaye imbarutso y’iryo hanga ry’imirimo hirya no hino.
Byongereye umusaruro, umusaruro utanga inganda na zo zibona icyo zitunganya bikagaruka ku isoko. Nk’abasore rero barabifata bakajya kubicuruza ku isoko ndetse hari n’ababijyana no hanze, ibyo ni ibintu bituma imirimo ihangwa.”
Impuguke mu by’ubukungu muri Banki y’Isi ishami ry’u Rwanda, Dr Calvins Zebaze, avuga ko isoko ry’umurimo ryagiye ritera imbere muri iyi myaka Itatu bitewe ahanini n’izamuka ry’ubukungu.
Ati: “Abaguzi ku isoko ryo mu Rwanda bakomeje kugira icyizere bityo iri zamuka ryatewe ahanini n’uburyo isoko ry’urwego rw’abikorera ryagutse.
Urwego rw’ibigo by’imari rwatanze neza inguzanyo bituma isoko ry’umurimo ritera imbere ndetse binatuma bijyana n’igabanuka ry’ibiciro ku masoko. Ibi byose bigira Uruhare mu kuzamura ubushobozi bw’abaguzi byatumye umusaruro mbumbe w’igihugu uzamuka.
Igihugu cyateye intambwe nini mu bijyanye n’isoko ry’umurimo nyuma y’icyorezo cya Covid19 kuko byazamutseho 5% bityo muri kino gihe ikigereranyo cy’ihangwa ry’imirimo kiri 3% hejuru yaho cyari kiri mbere y’icyorezo cya Covid19.”
Inzego zatanze akazi ku kigero cyo munsi ya 1% by’uwo mubare zirimo iz’ingufu, amazi, imicungire y’imyanda, itumanaho, ubuhinzi n’imyidagaduro.
Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NIS) yerekana ko kugeza muri Gicurasi 2024 abagera kuri 4,300,000 ari bo bafite akazi. Muri bo 2,800,000 bagejeje igihe cyo gukora ni bo bafite akazi gahoraho muri 8,100,000 bagejeje igihe cyo gukora.
Mu cyiciro cya Kabiri cya gahunda yo kwihutisha iterambere (NST2) biteganyijwe ko hazahangwa imirimo 1,250,000 mu 2024 kugeza mu 2029.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *