skol
Kigali

RDB na gahunda yayo ya Visit Rwanda yagejeje ibyamamare bya PSG i Kigali

Amakuru   Yanditswe na: Joseph Iradukunda 30 April 2022

Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler ba PSG nibo bageze i Kigali baje gusura ibyiza bitatse u Rwanda.


Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler ba PSG nibo bageze i Kigali baje gusura ibyiza bitatse u Rwanda.

Aba bakinnyi bakomeye mu ikipe ya Paris Saint Germain, Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler bageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, muri gahunda ya Visit Rwanda.

Mu mashusho aheruka gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda ubwo batangazaga iby’uru rugendo, myugariro Sergio Ramos yatangaje ko yiteguye gusura u Rwanda ari kumwe n’umugore we ndetse na bagenzi be babiri bakinana.

Ati "Ngiye gupakira ibikapu kuko niteguye kujya mu Rwanda gusura ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga."

Sergio Ramos yavuze ko muri uru rugendo azagira amahirwe yo gusura n’umwana w’ingagi aherutse kwita ’Mudasumbwa’.

Usibye Sergio Ramos, undi bageranye mu Rwanda ni umunyezamu wa PSG Keylor Navas.

Navas yari yavuze ko atari we ubona ageze mu Rwanda kuko yifuza kumenya umuco waho no gusura ingagi amaso ku yandi.

Ibi aba bakinnyi bari babihuriyeho na Julian Draxler, wavuze ko yitegura gusura urw’imisozi igihumbi akihera ijisho Pariki y’Akagera ibamo inyamanswa eshanu zisurwa cyane muri Afurika.

Author : Joseph Iradukunda

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

BNR yaburiye Abanyarwanda ko ibiciro bizakomeza kuzamuka

Banki nkuru y’igihugu iratangaza ko itumbagira ry’ibiciro rikomeje kugaragara...
12 May 2022 0

MININFRA yatangaje ko imihanda yose irikubakwa izuzura mbere ya...

Imihanda irimo uwa Sonatubes-Gahanga, irimo kubakwa mu buryo bwa huti huti,...
11 May 2022 0

Abikorera bapfusha ubusa amasezerano u Rwanda rugirana n’ibindi bihugu...

Mu kiganiro n’abayobozi b’urugaga rw’abikorera 400 bari mu mwiherero mu karere...
10 May 2022 0

Abakoresha umupaka w’u Rwanda na RDC bazoroherezwa kwambuka nk’uko...

Ku mupaka munini uhuza imijyi ya Gisenyi na Goma, Umuyobozi w’Akarere ka...
8 May 2022 0

Ibiribwa n’ibinyobwa bitumizwa hanze bigiye kuzamurirwa igiciro...

Ibiribwa bitumizwa hanze biza mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC)...
6 May 2022 0

Imigi izunganira Kigali mu gutuza abantu neza yamenyekanye

Muri Kigali, hari kubera ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byo gutangiza ku...
5 May 2022 0