skol
fortebet

RDB yatangaje igihe izakorera umuhango wo "Kwita Izina"

Yanditswe: Friday 27, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko Umuhango wo kwita izina ku nshuro ya 17 uzaba ku wa 24 Nzeri 2021. Ni umuhango uzahurirana n’Umunsi Mpuzamahanga wo kubungabunga Ingagi.
Uyu mwaka uyu muhango uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Abana b’ingagi 24 nibo bazitwa amazina.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB,Ariella Kageruka,yavuze ko abazita amazina batoranyijwe (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko Umuhango wo kwita izina ku nshuro ya 17 uzaba ku wa 24 Nzeri 2021. Ni umuhango uzahurirana n’Umunsi Mpuzamahanga wo kubungabunga Ingagi.

Uyu mwaka uyu muhango uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Abana b’ingagi 24 nibo bazitwa amazina.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB,Ariella Kageruka,yavuze ko abazita amazina batoranyijwe mu nzego zitandukanye, mu byamamare muri siporo, abahanzi, abanyamahanga b’inshuti z’u Rwanda ndetse n’abakora mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati: “Nk’uko byagenze mu mwaka ushize, umuhango wo Kwita Izina w’uyu mwaka uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19… Mu gihe tukiri mu bihe bikomeye, turashimira abakora mu rwego rw’ubuzima ku kazi gakomeye bakoze mu guhangana n’iki cyorezo. Hashize umwaka ubukerarugendo bwacu bwongeye gufungura, iyo hatabaho ubufatanye bwabo n’Urwego rw’Abikorera mu bukerarugendo ibyo ntibyari gushoboka.”

“[…] Mu bazita amazina y’ingagi harimo abantu batandukanye, harimo ibyamamare muri siporo, harimo abafatanyabikorwa batandukanye, abakora mu kubungabunga ibidukikije, mu rwego rw’ubuzima, abanyacyubahiro batandukanye, inshuti z’u Rwanda, abakora mu nzego zitandukanye ari iz’abikorera, ari iz’ubuzima, n’izindi.”

Uyu muhano ugiye kuba ku nshuro ya 17 ni wo wa kabiri uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga ritanga amahirwe yo gukurikiranwa n’abantu benshi mu Rwanda ndetse no ku Isi yose bitewe n’uko uzaba uca kuri Televiziyo y’Igihugu, unyura kuri murandasi ndetse no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye.

Kuva igikorwa cyo "Kwita Izina" abana b’Ingagi cyatangira muri 2005, hamaze kwitwa abana 328 barimo 24 bari bahawe amazina umwaka ushize wa 2020.

Mu mwaka ushize nabwo,uyu muhango wakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi nubu kigihari.

Iki cyorezo cyahungabanyije ibirori byari bisanzwe bikorwa mu Kwita Ingagi amazina kuko hazaga ibyamamare bitandukanye bikazita.

Mu bibukwa baheruka harimo uwahoze ari umutoza wa Manchester United Louis Van Gaal,ubu utoza ikipe y’igihugu y’Ubuholandi,umunyamideli Naomi Campbell,n’abandi.

Mu mwaka ushize,abakinnyi ba Arsenal barimo n’abakomeye nka kapiteni wayo Pierre-Emerick Aubameyang bise ingagi amazina

Hector Bellerin yise umwana w’ingagi IRIZA bivuga umwana wavutse ari uwa mbere, Pierre-Emerick Aubameyang yise umwana w’ingagi IGITEGO, na Bernd Leno wise umwana w’ingagi MYUGARIRO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa