skol
fortebet

REG yabonye umuyobozi mushya wakoraga muri EDCL

Yanditswe: Monday 15, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Gakuba Félix wayoboraga Ikigo gishinzwe Ibikorwaremezo byo gukwirakwiza Umuriro w’Amashyanyarazi (EDCL) yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, REG.

Sponsored Ad

Gakuba Félix yasimbuye Ron Weiss, Umunya-Israel wari muri uyu mwanya kuva muri Gicurasi 2017.

Ibaruwa yasinyweho n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya REG, Dr Didacienne Mukanyiligira, ivuga ko Gakuba yahawe izi nshingano z’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa REG kuri uyu wa 15 Gicurasi 2023.

Igira iti “Mu izina ry’Inama y’Ubutegetsi ya REG, nejejwe no kukumenyesha ko wahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru wa REG mu buryo bw’agateganyo, guhera ku wa 15 Gicurasi 2023 kugeza igihe uzamenyesherezwa andi makuru. Urasabwa gutangira gutegura ihererekanyabubasha n’umuyobozi mukuru usimbuye.”

Amakuru yemeza ko uwari Umuyobozi wa REG yamaze gusimbuzwa Gakuba Félix, nubwo iki kigo cyo kitari cyabishyira ahagaragara.

Gakuba afite uburambe bw’imyaka irenga 18 mu bijyanye n’ingufu cyane cyane mu mishinga yo guhanga amashanyarazi no kuyakwirakwiza, hamwe no gucunga imishinga yayo.

Yabaye Umuyobozi wa EDCL mu mwaka wa 2018, avuye mu nshingano zo kuba Umuhuzabikorwa wa CEPGL (Economic Community Great Lakes Region).

Ron Weiss wayoboraga REG yageze kuri uwo mwanya asimbuye Mugiraneza Jean Bosco wawugezeho muri Nyakanga 2014 nyuma gato y’amavugurura yatumye EWSA igabanywamo ibigo bibiri ari byo REG ishinzwe Ingufu na WASAC ishinzwe Amazi.

REG na yo ishamikiyeho ibigo bibiri birimo EDCL ishinzwe Ibikorwaremezo byo gukwirakwiza umuriro w’amashyanyarazi na EUCL ishinzwe ibijyanye n’ubucuruzi bwayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa