RRA yahaye amakuru meza abanyarwanda ku bijyanye n’ikibazo cy’imisoro
Yanditswe: Tuesday 17, Jan 2023
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyatangaje ko cyatangiye amavugurura azatuma imisoro itongera kuremerera abanyarwanda ndetse ko hagiye kurebwa uko yajyana n’uko ahandi bimeze.
Komiseri w’Ikigo cy’imisoro n’amahoro, Bizimana Ruganintwri Pascal yabwiye RBA ko iki kigo cyatangiye amavugurura kugira ngo harebwe uburyo bakorohereza abasora ndetse bitume n’umubare w’abasora wiyongera.
Yagize ati "Hari gahunda y’igihe giciriritse duteganya ko kugera 2026 hari impinduka zakabaye vuba (…)
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyatangaje ko cyatangiye amavugurura azatuma imisoro itongera kuremerera abanyarwanda ndetse ko hagiye kurebwa uko yajyana n’uko ahandi bimeze.
Komiseri w’Ikigo cy’imisoro n’amahoro, Bizimana Ruganintwri Pascal yabwiye RBA ko iki kigo cyatangiye amavugurura kugira ngo harebwe uburyo bakorohereza abasora ndetse bitume n’umubare w’abasora wiyongera.
Yagize ati "Hari gahunda y’igihe giciriritse duteganya ko kugera 2026 hari impinduka zakabaye vuba bishoboka ariko turateganya gukora izindi mpinduka z’igihe kirekire aho tuziga buri musoro ukwawo tukareba ibibazo ufite,tugakora ubushakashatsi.
Uko tubikora,tujya inama n’abandi bireba,abajyanama mu by’imisoro,urwego rw’abikorera.Ibyo ikigambiriwe n’ukugerageza gukurura abashoramari,tugerageze korohereza abasora ariko noneho bigamije kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Icya mbere dushaka kurebaho nkuko byavuzwe n’igipimo cy’imisoro.Harageze ko tureba ku isi,turebe ahandi aho bageze.Twige ku bipimo yaba ku misoro y’ubutaka,ku mitungo itimukanwa,kuri TVA,muri make turebe ku misoro yose icyahinduka ariko dufite gahunda y’igihe kigufi.
Ikindi nuko tugomba kongera abagomba gusora ariko batanga uko bikwiriye."
Bwana Bizimana yavuze ko ibyo bari gukora bitanga icyizere ko abasora bazoroherezwa imisoro ntikomeze kubaremerera.
Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame avuze ko hari ikibazo cy’imisoro kibangamiye abanyarwanda ndetse avuga ko guhanika imisoro ataribyo bituma haboneka myinshi.
Perezida Kagame yasabye ko abashinzwe imisoro bareba uko yakoroshywa bigatuma n’abasora biyongera.
Ibitekerezo
Murakoze kubwiyinkuru nziza mutugejejejeho,gusa ikibazo kimisoro rwose kiremereye abaturage barebe uburyo bayoroshya rwose ikindi bige no kumisoro kubantu bafite ubumuga ,urugero nkumuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ,ubusanzwe ubuzima bwabo buba bukomeye yagirango ashatse utuntu ngo acuruze arebeko yaramuka bakamwaka imisoro kandi nibyo acuruza bitavamo ayubukode bwinzu, nifuzako iki kibazo nacyo mwakigaho rwose nabo bakabasha gutera imbere nkabandi. Murakoze