RRA yahishuye akayabo imaze kugaruza mu mukwabu w’abadatanga EBM
Yanditswe: Thursday 22, Dec 2022
Mu mukwabu ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kimazemo ibyumweru bibiri wo gushakisha abadatanga EBM, cyatangaje ko kimaze kugaruza miliyoni zisaga 230 Frw.
Mu minsi itageze kuri 20, ikigo cy’imisoro n’amahoro cyatangaje ko kimaze kugaruza miliyoni zisaga 230 Frw mu bikorwa bigamije gushakisha abacuruzi badatanga inyemezabuguzi za EBM.
Bamwe mu baguzi n’abacurizi bavuga ko basobanukiwe n’akamaro ko kwaka no gutanga inyemezabwishyu ya EBM, basanga kudatanga EBM ari ukunyereza ubukungu (…)
Mu mukwabu ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kimazemo ibyumweru bibiri wo gushakisha abadatanga EBM, cyatangaje ko kimaze kugaruza miliyoni zisaga 230 Frw.
Mu minsi itageze kuri 20, ikigo cy’imisoro n’amahoro cyatangaje ko kimaze kugaruza miliyoni zisaga 230 Frw mu bikorwa bigamije gushakisha abacuruzi badatanga inyemezabuguzi za EBM.
Bamwe mu baguzi n’abacurizi bavuga ko basobanukiwe n’akamaro ko kwaka no gutanga inyemezabwishyu ya EBM, basanga kudatanga EBM ari ukunyereza ubukungu bw’igihugu.
N’ubwo bimeze ariko hari bamwe mu bacuruzi bakomeje kugaragara mu makosa yo gucuruza ntibatange facture ya EBM.
Mu mukwabu ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kimazemo ibyumweru bibiri wo gushakisha abadatanga EBM, bamwe mu bafatiwe muri aya makosa bemera ko bakosheje.
Umuvugizi w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, Uwitonze Jean Paulin yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko gutanga inyemezabwishyu ya EBM bigira uruhare mu kuzamura ingano y’umusoro bityo rero nta rwitwazo na rumwe rwagombye kubaho ku utayikoresheje .
Kuva tariki ya 29 z’ukwezi gushize ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro gitangiye umukwabu wo gushakisha abatanga EBM, kimaze kugaruza amafaranga asaga million 230 yari yanyerejwe.
RBA
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *