skol
fortebet

Rubavu: Hafatiwe toni 80 za magendu y’ imyenda ya caguwa

Yanditswe: Monday 29, May 2017

Sponsored Ad

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (RPU) ryafashe toni 80 z’imyenda izwi nka caguwa yari yinjiye mu gihugu ku buryo bwa magendu.
Nk’uko umuyobozi wa ririya shami , Chief Superintendent of Police(CSP) Sam Bugingo abitangaza, ngo iri shami rikorana n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro mu kurwanya magendu n’ibijyanye nayo, ryafashe toni 80 za caguwa mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya magendu ryakoreye mu gihugu hose mu mezi atatu ashize.
CSP Bugingo yagize ati:” (...)

Sponsored Ad

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (RPU) ryafashe toni 80 z’imyenda izwi nka caguwa yari yinjiye mu gihugu ku buryo bwa magendu.

Nk’uko umuyobozi wa ririya shami , Chief Superintendent of Police(CSP) Sam Bugingo abitangaza, ngo iri shami rikorana n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro mu kurwanya magendu n’ibijyanye nayo, ryafashe toni 80 za caguwa mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya magendu ryakoreye mu gihugu hose mu mezi atatu ashize.

CSP Bugingo yagize ati:” Muri ibyo bikorwa, tumaze gufatiramo imodoka 24 mu gihugu hose, zikaba zari zipakiye toni 80 z’imyenda za magendu ya caguwa.”

Akomeza avuga ko hakoreshwa amayeri atandukanye mu kwinjiza magendu kandi ko amenshi amaze kumenyekana aho agira ati:”Iyi ni intangiriro y’ibikorwa bizakomeza kandi mu bice byose by’igihugu, duhabwa amakuru n’abaturage kandi dukorana n’izindi nzego ngo duce intege ibikorwa nk’ibi.”

Mu byafashwe vuba, harimo imodoka Fuso RAC 905B yafatiwe I Matimba mu karere ka Nyagatare mu cyumweru gishize, ipakiye imifuka izwi nk’amabaro 80 ya caguwa aho yari yarengejeho imifuka y’ifu y’ibigori ari nabyo yari yamenyesheje ku mupaka ko aribyo apakiye.

Mu kuza i Kigali, iyi modoka yarahagaritswe irasakwa, basanga harimo imifuka y’ibigori 10 gusa, yari yakoreshejwe mu gupfuka amabaro ya caguwa.

Kuri iki cyumweru kandi ku gicamunsi, Polisi ikorera mu karere ka Karongi yafashe indi modoka ipakiye amabaro 30 ya caguwa yari yarengejeho imbaho.

Mu kwezi gushize nanone, iri shami ryafashe ikamyo UAW 378F yo muri Uganda ipakiye amabaro 123 ya caguwa mu gihe bari bamenyesheje gasutamo ko ipakiye imyumbati ; nyirayo wari ufatiwe mu bikorwa nk’ibi ku nshuro ya kenshi ubu yakatiwe amezi ane y’igifungo acibwa n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 23 y’u Rwanda.

Aha CSP Bugingo akaba yagize ati:” Twamaze gutahura inzira banyuzamo magendu zirimo Rusizi-Karongi-Kigali; inzira ya Rubavu-Musanze-Kigali n’iya Kirehe-Kigali. Hari kandi izindi nzira zikoresha utuyira tutemewe twambukiranya imipaka, dukoreshwa n’abanyamaguru n’abanyamagare.”

Akomeza agira ati:” Ubusanzwe iyi myenda, mbere yo koherezwa, hari uburyo itunganywa ikurwamo imyanda kuko iba yarambawe, iyafashwe rero uretse no kuba yari itatangiwe imisoro, nta cyemezo kigaragaza ko yasukuwe yari ifite yemwe n’aho ituruka, nta buziranenge rero yari ifite, nabyo biri mu byatumye ifatwa.”

Ingingo ya 200 y’itegeko rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro ivuga ko umuntu wese ufatanywe magendu ahanishwa igifungo kitarenza imyaka itanu cyangwa ihazabu ya 50% y’agaciro k’ibyo yafatanywe cyangwa byombi.

Robert Mugabo, komiseri wungirije ushinzwe kugenza ibyaha binyereza imisoro mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, avuga ko hari hanyerejwe imisoro igera kuri miliyoni 200 kuri izi caguwa.

Yagize ati:” Twamenye ko hari abacuruzi bamwe bishora mu kugura caguwa za magendu hanze ariko twamaze kumenya bumwe mu buryo bakoresha nk’aho bitwaza ubwikorezi bw’umucanga, ibigori, imyumbati n’ibindi biribwa.”

Mugabe yashoje agira ati:” Aya ni amafaranga menshi aba anyerejwe kandi yakagiriye akamaro imibereho y’abaturage nko mu kububakira amavuriro, amashuri, kugura imiti , inyongeramusaruro n’ibindi,..niyo mpamvu ari inshingano ya buri wese kurwanya magendu y’ubwoko bwose.”
SRC: RNP

Ibitekerezo

  • ariko mwavuzeko arubusambi mufite igihe yambariwe izonimpuhwe mudufitiye se ntampuhwe mbonye nubugome ninda ninini

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa