skol
Kigali
Fortebet

RURA yongeye guhamagarira abafite imodoka kuzizana gutwara abagenzi I Kigali

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 August 2022

RURA yasabye abafite imodoka zagenewe gutwara abantu mu buryo bwa rusange kuzigaragaza kugira ngo zihabwe impushya zo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

Mu itangazo uru rwego rwashyize hanze, ruvuga ko bigamije kongera umubare w’imodoka hakemurwa ikibazo cy’abagenzi bategereza imodoka umwanya munini.

Mu minsi ishize byatangajwe ko nibura abagenzi mu mujyi wa Kigali bategereza imodoka hagati y’iminota 30 n’isaha,ibintu bikomeje gutera inkeke.

Itangazo ryasohowe na RURA kuri uyu wa Gatatu rigaragaza uburyo iki kigo gishimira abamaze gutanga imodoka bakanatangira gukorera mu mihanda imwe n’imwe y’Umujyi wa Kigali, n’abamaze kugaragaza izizatangira gukora mu cyumweru gitaha.

Rikomeza rigira riti "Tuboneyeho kongera gusaba n’abandi baba bafite imodoka zagenewe gutwara abantu muri rusange ko bazigaragaza, banyuze ku rubuga rwa internet rwa RURA."

Abagaragaza imodoka bafite zagenewe gutwara abagenzi banyura ku rubuga rwa RURA ahanditse Online Services, bagakurikiza amabwiriza, cyangwa bakohereza ibaruwa kuri email ya RURA.

Ubusanzwe mu Mujyi wa Kigali hakoraga ibigo bitatu byahawe isoko muri 2013, birimo icya KBS, RFTC na Royal Express.

Abatanga imodoka zabo zikorera muri biriya bigo bitatu, ku mirongo byagenewe.

Biteganyijwe ko hagomba gutangwa amasezerano mashya ku bigo bishobora gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, cyane ko ayari asanzwe amaze igihe arangiye.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Fay Baby

    Abantu gutanga serivisi inoze byarabananiye,hanyuma ujyanemo imodoka yawe gukorera ubusa?! Mushyireho ikindi kigo murebe ko mutazibona. Uzazibaha ni uwashobewe cyangwa utazi ibiberamo. Kandi na we nyuma azicuza. None niba mumwohera muri izo company,kuki atari zo zisabira izo modoka z’abantu ku giti cyabo impushya?

    1 week ago

Inzindi nkuru

Ibiciro bya lisansi na Mazutu byongeye kuzamuka mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ibiciro bishya by’Ibikomoka kuri peteroli,...
7 August 2022 1

RURA yongeye guhamagarira abafite imodoka kuzizana gutwara abagenzi I...

RURA yasabye abafite imodoka zagenewe gutwara abantu mu buryo bwa rusange...
3 August 2022 1

Akarere ka Gakenke kahize utundi mu kwesa umuhigo wa Ejo Heza muri...

Akarere ka Gakenke niko kahize utundi twose mu Rwanda mu kwesa umuhigo wa...
2 August 2022 0

Kigali:Hakenewe imodoka 500 ngo ikibazo cyo gutwara abagenzi...

Umujyi wa Kigali watangaje ko hakenewe bisi zirenga 500 mu gufasha gukemura...
1 August 2022 0

Afurika ikeneye uruhare rw’umugore ngo yizere kugera ku iterambere. Kubera...

Umuryango wa Pan Africa Movement Rwanda-Chapter ku bufatanye na Minisiteri...
29 July 2022 0

Bisate Lodge iyoboye izindi Hoteli muri Afurika mu kugira ubwiza buhebuje...

Ubushakashatsi bwakozwe na Travel + Leisure bwemeje ko abafana bayo batoye...
14 July 2022 1