skol

Rusizi: Abaturage barishima kuva mu mwijima kubera REG yabagejejeho umuriro w’amashanyarazi.

Yanditswe: Thursday 29, Aug 2024

featured-image

Mu karere ka Rusizi, abaturage barashimira Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) mu bikorwa yakoze bigamije guhindura ubuzima n’imibereho yabo harimo no kubagezaho umuriro w’amashanyarazi.

Ibi byishimo babigaragaje mu bikorwa byakozwe mu ‘Icyumweru cyahariwe Umujyanama’ aho REG irimo kwifatanya n’inama Njyanama y’akarere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba mu gusura abaturage bakifatanya nabo mu bikorwa bisa nk’umuganda hibandwa kubikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage hanashingiwe kandi ku mbogamizi bahura nazo mu buzima bwabo bwa buri munsi cyane cyane nk’ibikorwa remezo by’ingufu.

Muri ibi bikorwa, umuyoyozi wa REG ishami rya Rusizi afata umwanya wo gusobanurira abaturage service REG ibagezaho uko bazibona ndetse n’uburyo bakwiriye gukoresha neza amashanyarazi birinda kuyangiza ndetse bakirinda n’impanuka za hato na hato.

Mushimiyimana Velene, ni umwe mu baturage bo mu karera ka Rusizi mu murenge wa Nkungu yagaragaje ko yishimiye uburyo abakozi ba REG bamufashije kuva mu kizima yaramazemo igihe acana agatadowa ubu akaba acana neza umuriro w’amashanyarazi.

Ndahimana Valens, utuye mumurenge wa Rwimbogo akagari ka Muhehwe, umudugudu wa Rugunga ashimira REG uburyo yabagejejeho umuriro ndetse ikaba ikomeje kubafasha muguhorana urumuri mugace batuyemo.

Yagize ati: ‘’Nukuri tunyuzwe n’uko REG itwitaho, niyo hari umuriro ugiye bihutira kuwusubizamo ukabonako koko batwitayeho, turabashimira cyane ko bazanye n’abajyanama twitoreye ibi bigaragaza ubufatanye mukubaka igihugu ndetse buri wese abigizemo uruhare”.

Umuyobozi w’inama Njyanama y’akarere ka Rusizi Dr Odethe Uwizeye yashimiye REG ishami rya Rusizi ubufatanye bubaranga mukuzamura akarere n’ imibereho myiza y’abaturage, anashishikariza abaturage kubyaza umusaruro ingufu z’amashayarazi ndetse bakirinda kwangiza Ibikorwaremezo

REG iraburira abangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi

Mu gihe hari igihe mu bice bimwe na bimwe habura umuriro w’amashanyarazi, REG yasobanuriye abaturage serivise z’amashanyarazi ikwirakwiza mu baturage, inabasobanura ko iryo bura ahanini riterwa na bamwe mu bangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi no kwiba insinga bakajya kubicuruzamo ibizwi nk’inyuma.

Umuyobozi w’ishami rya REG mu karere ka Rusizi NZAYINAMBAHO Tuyizere Jacques, asaba abaturage b’akarere ka Rusizi kwirinda kwangiza Ibikorwaremezo by’amashanyarazi no kwirinda gutanga ruswa ibishamikiyeho, bakenera kubona umuriro w’amashanyarazi bagaca mu nzira zashyizweho zemewe. Yanaburiye abaturage ko kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi no gutanga ruswa bihanwa n’amategeko, abashishikariza kubyirinda ndetse aho bibaye bagatangira amakuru kugihe.

Nzayinambaho yagize ati: “Twiteze ko iyi gahunda izatanga umusaruro mukugira abafatabuguzi basobanukiwe service nziza REG ibagezaho ndetse bakirinda amakosa arimo kwangiza ibikorwaremezo no kwishora mu byaha bya ruswa’’.

Yagarutse ku kubona serivise za REG ko ari ibintu byoroshye abasaba kugana ishami rya REG riri Rusizi-Kamembe ndetse anabamenyesha numero bahamagaraho kugirango babashe kubona service batavuye aho bari. Uyu muyobozi w’ishami rya Rusizi yanagaragaje ko abakozi ba REG ishami rya Rusizi bahora biteguye ndetse ubu bakaba bakora amasaha 24/24 bityo ko ntampungenge umufatabuguzi wa REG agomba kugira kuko biteguye kumufasha uko bikwiriye.

Abanya-Rusizi barenga 73% bamaze kugerwaho n’amashanyarazi.
Uyu muyobozi kandi yatangaje ko ingo z’abaturage bo mu karere ka Rusizi zirenga ibihumbi makumyabiri (20,000 Households) bazagezwaho amashanyarazi muri iyi myaka ibiri iri imbere cyane ko hari imishinga yatangiye kubaka imiyoboro ndetse ikaba iri kwihutishwa kugirango abataragerwaho n’amashanyarazi babashe kuyabona mugihe cya vuba.

Asoza agira ati: ‘’Nkuko intero y’akarere ka Rusizi iri ‘Tujyanemo’ REG ishami rya Rusizi dukomeje ubufatanye n’ubuyobozi bw’akarere kugirango twongere umuvuduko mu iterambere.’’

Ni icyumweru cyatangiye ku italiki ya 19 Kanama kikageza taliki ya 23 Kanama 2024 ariko nanubu ibikorwa byo guha no gukemura ibibazo by’abashanyarazi biba birimbanyije; aho REG ishami rya Rusizi bifatanya n’inama njyanama mu bikorwa byo kwegera abaturage hibandwa kubikorwa bihindura imibereho yabo, kubasobanurira serivise bahabwa no gukemura ibibazo abaturage bafite.

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG itangaza ko abaturage bo mu karere ka Rusizi 73.6% bamaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi harimo 55.5% ukomoka ku muyoboro mugari (Ongrid) na 18.1% udafatiye ku muyoboro mugari (Offgrid).

Raporo zihari zigaragaza ko kuri ubu mu Rwanda, abaturage bamaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi muturere twose tw’igihugu bagera kuri 80.1% muri uyu mwaka wa 2024.
End

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa