skol
Kigali
Fortebet

Rwanda FDA yafunze amashami 5 y’inganda zikora amazi yo kunywa

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 June 2022

Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa mu Rwanda, Rwanda FDA cyatangaje ko kimaze gufunga amashami y’inganda eshanu kubera gucuruza amazi yo kunywa atujuje ubuziranenge.

Amashami y’inganda amaze gufungwa kugeza ubu harimo iry’uruganda Aqua Limited riherereye i Kibagabaga, amashami ya Jibu ya Kabeza, Nonko na Bibare. Hafunzwe kandi ishami ry’uruganda rwa Perfect Water Limited rya Bibare n’iry’uruganda Iriba Limited naryo riherereye muri aka gace ndetse n’irya Sip Kicukukiro Limited.

Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa muri Rwanda FDA, Eric Nyirimigabo, yabwiye RBA ko icyemezo cyo gufunga aya mashami cyafashwe nyuma yo gusanga hari amazi atujuje ubuziranenge.

Ati "Mu byo twapimye twasanze hari ibirengeje ibipimo bigenwa n’itegeko ry’ubuziranenge. Twabagiriye inama yo kureba impamvu yatumye ubwo buziranenge butubahirizwa hanyuma batubwire n’ingamba zafashwe kandi ni inganda nyinshi ntabwo ari Jibu gusa.”

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Jibu buvuga ko nubwo hari inganda zafunzwe kubera ko zitujuje ubuziranenge bitavuze ko uru ruganda rwose rwafunzwe cyangwa ko ibihakorerwa byose bitujuje ubuziranenge.

Ati "Mu minsi ishize FDA yakoze igenzura nk’uko isanzwe ibikora ahantu hose isanga, Jibu ifite inganda 57 isanga muri izo dufite enye zirimo ibibazo baba bazifunze kugira ngo zuzuze ibisabwa ariko muri make ntabwo bivuze ko Jibu yafunze, twe turakora twujuje ubuziranenge, kuba tukiri ku isoko bivuze ko ntakibazo dufite."

Rwanda FDA ivuga ko mu gihe izi nganda zizakosora ibyo zasabwe hazongera hagakorwa irindi ryegunzura rizatuma zimwe zifungurirwa ndetse izindi zigafatirwa ibihano bitewe no kudakosora amakosa yabayeho.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibiciro bya lisansi na Mazutu byongeye kuzamuka mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ibiciro bishya by’Ibikomoka kuri peteroli,...
7 August 2022 1

RURA yongeye guhamagarira abafite imodoka kuzizana gutwara abagenzi I...

RURA yasabye abafite imodoka zagenewe gutwara abantu mu buryo bwa rusange...
3 August 2022 1

Akarere ka Gakenke kahize utundi mu kwesa umuhigo wa Ejo Heza muri...

Akarere ka Gakenke niko kahize utundi twose mu Rwanda mu kwesa umuhigo wa...
2 August 2022 0

Kigali:Hakenewe imodoka 500 ngo ikibazo cyo gutwara abagenzi...

Umujyi wa Kigali watangaje ko hakenewe bisi zirenga 500 mu gufasha gukemura...
1 August 2022 0

Afurika ikeneye uruhare rw’umugore ngo yizere kugera ku iterambere. Kubera...

Umuryango wa Pan Africa Movement Rwanda-Chapter ku bufatanye na Minisiteri...
29 July 2022 0

Bisate Lodge iyoboye izindi Hoteli muri Afurika mu kugira ubwiza buhebuje...

Ubushakashatsi bwakozwe na Travel + Leisure bwemeje ko abafana bayo batoye...
14 July 2022 1