Rwanda:Ibigo bito n’ibiciriritse byo mu Rwanda birasabwa gutinyuka no kwemera kwigira kubandi
Yanditswe: Friday 18, Jul 2025
Kuri uyu wa Kane ,Tariki ya 17 Nyakanga 2025 , muri Serena Hotel Kigali ,Hateraniye inama yahuje ibigo bito n’ibiciriritse ,abikorera n’abajyanama mu byubucuruzi ,mu icungamutungo ,no mu misoro bazwi nka TRADIGO INTERNATIONAL FZE .
Inzobere zaturutse muri Leta z’unze ubumwe z’Abarabu (Dubai) zabibukije abitabiriye muri icyo kiciro ko bakwiye gutinyuka kwigira kubandi no kugira icyizere , kuko bifasha kwikura ku ngoyi y’ibibadindiza mu iterambere, kwaguka no kwirinda ibihombo bitandukanye .
CHANDAN Kumar SINGH, umuyobozi wa Tradigo International FZE,yavuze ko gukorera mu Rwanda ari ntako bisa, kuko bifitanye isano ya bugufi n’umuvuno n’ubushake bwa guverinoma y’u Rwanda, muguteza imbere abikorera ndetse no kuzamura ibigo bito n’ibiciriritse .Icyo abona kizatanga umusaruro mugukorana n’ibi byiciro.
Yagize ati”Twakoreye mu bihugu nk’ubuhinde ,Dubai n’ahandi ariko twaje mu Rwanda nk’igihugu gitanga amahirwe yo kuzamura abagituye ,bacyiyubaka kandi leta ikababa hafi.
Yongeyeho ati ,Tuje kwigisha ababyifuza mu buryo butagoye, twifashishije ubunarabubonye bwacu ,twumva ibitekerezo byabo no gusangira ubumenyi bafite . Muri macye turi nk’abavuzi bakeneye kumva umurwayi ,ndetse no kubaremamo icyizere kumpande zombi,mukubaka ubucuruzi kandi bugirira umumaro ba nyirabwo n’igihugu muri rusange .
Kandi ibi ntibireba babandi bifite gusa ,ahubwo bireba n’awawundi uri aho mugiturage ,urugero hari umuturage wacunganaga no kwita kumuryango we gusa abikesheje ubworozi buciriritse ,kandi yaje kuvamo umuntu ukomeye kubera gutinyuka no kwakira inama ziherekejwe n’icyizere .
Mbanda Zachariah ,umuyobozi w’igiko gishinzwe gutumiza no kwakira ibiturutse mu mahanga(MULTILINES INTERNATIONAL) ,asanga aya ari amahirwe akomeye kubanyarwanda.
Yagize ati”kuba ikigo mpuzamahanga nka Tradigo kitwegereye nibyiza cyane ,kuko baratwigiraho natwe tubigireho .Bari Dubai none baraje ,biratanga akazi kubantu bacu ,tuvome ubuhanga muribo ,kandi bidufashe guhangana n’inzitizi twahuraga nazo .Bisaba gukora inyigo mugihe ugiye gutangiza kampani .Bityo hari zimwe zitangira zigasenyuka zidateye kabiri.Ariko birasaba kwegera kampani zikuze arinabyo iki kigo kizafasha ,mukugabanya ikiguzi cy’ibyoherezwa n’ibiza mu Rwanda .Urugero nka Made in Rwanda irakunzwe hanze ,kandi mwabonye ko gahunda ya E-Commerce yatanze umusaruro mubihe bya Covid-19 .Aba banyamahanga batwegereye tugiye kubakuraho ubumenyi ,ubufatanye ,muburyo bwo kujya inama.Mwumvise uko murugero batanze hari uwo bafashije kugurisha imigabane ye bityo ntiyatakaza byose .Ibi bizafasha rero kandi bizazamura abakora imishinga mito n’iciriritse ndetse nicyo aba bazagabanya kukiguzi.”
Mu Rwanda hari ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse bigera ku bihumbi 5 bitarengeje igishoro cy’amafaranga miliyoni 500, byatangiye imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga kugira ngo birusheho kugirirwa icyizere n’ibigo by’imari.
93% by’ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda no muri Afurika, biri mu cyiciro cy’ibigo bito n’ibiciriritse, nyamara 27% byabyo gusa ni byo bigerwaho n’inguzanyo z’ibigo by’imari n’amabanki.
Hakaba hari icyizere ko kubufatanye bw’ikigo cya Tradigo&DP sight associates ltd bizafasha kuzamura uguhangana ku isoko mpuzamahanga ,guhindura no kwagura ubucuruzi mu bigo by’ubucuruzi hubakwa ubushobozi bwabo binyuze mubujyanama ,nkuko bimaze gukorwa mubihugu birenga 10 mu myaka 23 ibi bigo bimaze.











Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *