skol
fortebet

RwandAir yaguze indege itwara abagenzi ifite ikoranabuhanga ridasanzwe

Yanditswe: Sunday 19, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere (RwandAit), bwatangaje ko bwishimiye kwakira indege nshya kandi igezweho igiye kwagura ingendo zo mu kirere za kure.
Iyo ndege yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 yaraye igeze i Kigali ku wa Gatandatu taliki ya 18 Werurwe 2023.
Ni indege ifite ikoranabuhaga rigezweho rishobora gutuma igenda yongerwamo udushya tugezweho mu rwego rw’ubwikorezi mu gihe kirenga imyaka 20, ari na yo mpamvu ishyirwa mu ndege zigezwehozo (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere (RwandAit), bwatangaje ko bwishimiye kwakira indege nshya kandi igezweho igiye kwagura ingendo zo mu kirere za kure.

Iyo ndege yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 yaraye igeze i Kigali ku wa Gatandatu taliki ya 18 Werurwe 2023.

Ni indege ifite ikoranabuhaga rigezweho rishobora gutuma igenda yongerwamo udushya tugezweho mu rwego rw’ubwikorezi mu gihe kirenga imyaka 20, ari na yo mpamvu ishyirwa mu ndege zigezwehozo kandi zizewe muri iki kinyejana.

Yiyongereye kuri ebyiri zisanzwe zikora mu byerekezo by’ingenzi RwandAir igeramo ku mugabane w’i Burayi, mu Burasirazuba bwo Hagati, no muri Afurika, birimo i Brussels mu Bubiligi, Lagos muri Nigeria ndetse na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir yavuze ko bishimiye kwakira iyo ndege, yongeraho ko igiye gufasha mu rugendo rwo kwagura ingendo n’ibyerekezo by’iyo Sosiyete imaze kuba ubukombe muri Afurika no mu bindi bice binyuranye byo ku Isi.

Yagize ati: “Tumejejwe no kuba tugiye kwagura ingendo zacu zo mu kirere kubera ko tubonye indege ya gatatu ikora ingendo za kure. Kuba iyi ndege yiyogereye ku zari zisanzwe bigiye kudufasha kongera ibyerekezo no kurushaho guhuza abalikiya bacu n’ibyerekezo birushijeho kuba byinshi.”

Ubusanzwe indege zo muri ubwo bwoko ziba zifite ubushobozi bwo gutwara abantu babarirwa hagati ya 210 na 250, ikaba ifite amababa abiti areshya na metero 5.6.

Iyo ndege ishobora gushyirwamo ibyicaro bigera kuri 406 mu gihe intebe zegeranye, ikaba ifite ububasha bwo gukora ibyerekezo bifite uburebure bwa nautical miles (nm 7,250), ni ukuvuga ibilometero 13,427.

Imyanya ishyirwa muri iyi ndege ishobora kongerwa cyangwa kugabanywa bitewe n’igikenewe kandi ahari ibice binyuranye hashobora guhindurwa hagamijwe kurushaho kunoza umutekano w’abagenzi.

Kubera no igenewe gukora ingendo ndende, iyi ndege ifite ahantu hihariye aho abakozi bo mu ndege baruhukira ariko hakaba hashobora guhindurwa mu gihe indege ifashe icyerekezo cya bugufi.

Ibyo bice byo kuruhukiramo bifite ibyumba birindwi kandi ntibishobora gukora ku gice cyahariwe abagenzi.

Icyo iyi ndege n’izindi zo mu muryango wayo bikundirwa ni uko zishobora guhindurwa mu buryo bwose bushoboka kandi ikaba ishobora gushyirwamo n’ikoranabuhanga rigezweho ririmo irifasha abagenzi gususuruka.

Iryo koranabuhanga ririmo amashusho agezweho, serivisi za telefoni ndetse no kuba umugenzi yasoma imeyili (e-mail) ahujwe na internet y’ibyogajuru. Abagenzi bashobora gukora ingendo bareba filimu zigezweho kuri ecran ziri imbere y’ibyicaro, kandi buri wese ashobora guhitamo iyo ashatse.

Ikindi kidasanzwe ni uko bashobora gukomeza kuryoherwa n’ubunararibonye bw’ibyo bakorera ku butaka mu byiciro byose uhereye ku bigenewe abana ukageza ku bakuze, baba bagiye mu biruhuko n’abagiye mu ngendo z’ubucuruzi.

IVOMO:IMVAHO NSHYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa