skol
Kigali

Rwandair yahagaritse gutwara abagenzi bo muri Zimbabwe na Afurika y’Epfo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 November 2021

Sosiyete y’indege ya RwandAir yatangaje ko ibaye ihagaritse gutwara abagenzi bava mu bihugu bya Zimbabwe na Afurika y’Epfo berekeza i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.


Ni icyemezo iyi sosiyete nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere yafashe biturutse ku kuba Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zatangaje ko zitazongera kwakira abagenzi bava muri ibi bihugu kubera ubwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron bwahagaragaye.

RwandAir yatangaje ko iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021.

Ibihugu bya Zimbabwe na Afurika y’Epfo byagaragayemo ubwoko bushya bwa Covid-19 bwitwa Omicron,bwabonetse bwa mbere muri Botswana.

Inzobere imwe muri science mu Bwongereza yavuze ko ubu bwoko bise B.1.1.529 ari bwo "bubi cyane twigeze tubona kugeza ubu", kandi hari ubwoba ko ubwirinzi bw’umubiri butabukoraho.

Kugeza ubu hamaze kuboneka abantu 59 banduye ubu bwoko muri Africa y’Epfo, Hong Kong na Botswana.

Afurika y’epfo yinubiye ko irimo guhanirwa - aho gushimirwa - ko yavumbuye ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranyije bwa Omicron buhangayikishije.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yabitangaje mu gihe ibihugu bitandukanye ku isi byakuyeho ingendo ziva muri Afurika y’amajyepfo ubwo amakuru y’ikwirakwira ry’iyo virusi yamenyekanaga.

Ibimenyetso by’ibanze bica amarenga ko Omicron iteje ibyago biri hejuru cyane byo kongera kwandurwa.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ku wa gatanu ryavuze ko ubu bwoko bushya "buhangayikishije".

Ku wa gatanu, OMS yavuze ko abamaze kwandura ubu bwoko bushya, mbere bwari bwiswe B.1.1.529, bigaragara ko barimo kwiyongera mu ntara hafi ya zose z’Afurika y’epfo.

OMS yagize iti: "Ubu bwoko bushya bwihinduranyamo amoko menshi, amwe muri yo arahangayikishije".

Yavuze ko "ubwandu bwa mbere bwemejwe bwa B.1.1.529 bwari ubwo mu bipimo byafashwe ku itariki ya 9 y’ukwezi kwa cumi na kumwe".

OMS yavuze ko bizafata ibyumweru bicye ngo isobanukirwe ingaruka y’uyu bwoko bushya, mu gihe abahanga muri siyansi barimo kwiga ikigero bwanduraho.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umujyi wa Kigali waje mu mijyi 15 yatsinze irushanwa rya Global Mayors...

Umujyi wa Kigali waje mu mijyi 15 ya mbere ku isi yatsinze irushanwa rya 5...
18 January 2022 0

Kigali: Abamotari bigaragambije kubera ibibazo uruhuri bafite

Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali baramukiye mu myigaragambyo kuri uyu wa 12...
13 January 2022 0

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika bifite imihanda myiza...

Mu bushakashatsi buheruka gushyirwa hanze ku bihugu bifite imihanda myiza...
10 January 2022 1

Intara y’Amajyepfo yafashe umwanzuro ukomeye ku bwikorezi bukorerwa mu...

Kuvugurura ubwikorezi mu mazi ya Nyabarongo ni wo mwanzuro mugari wafatiwe...
5 January 2022 0

Madamu Jeannette Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo kizavura...

Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa...
29 December 2021 0

Polisi y’u Rwanda yubakiye Abanyarwanda ibikorwa bifite agaciro k’arenga...

Polisi y’u Rwanda yashyikirije abaturage ibikorwa yabageneye byatwaye...
28 December 2021 1