skol

Samsung yateguje telefone ikunjwa inshuro eshatu

Yanditswe: Tuesday 02, Dec 2025

featured-image

Sosiyete y’Ikoranabuhanga ya Samsung yateguje ‘Galaxy Z TriFold’, telefone igezweho ikunjwa inshuro eshatu. Izashyirwa ku isoko ku wa 12 Ukuboza 2025.

Telefone ikoze muri ubu buryo yari imaze umwaka ishyizwe hanze na sosiyete y’Abashinwa ya Huawei.

Galaxy Z TriFold izabanza gushyirwa ku isoko ryo muri Koreya y’Epfo aho izaba igura 2.443 $, ni ukuvuga inshuro ebyiri ugereranyije n’ibiciro bya iPhone 17 iheruka gushyirwa hanze.

Iyi telefoni ifite ikirahure cya pouse 10.

Samsung yatangaje ko iyi telefone itandukanye n’izindi kuko itakorewe gucuruzwa ku bantu benshi. Kugeza ubu iboneka mu ibara ry’umukara gusa, ikagira uburemere bwa garama 309, naho umubyimba ni santimetero 0,5.

Yifitemo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) ishobora gukoreshwa igihe nyirayo ayikoresha cyangwa akoresha camera yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa