SKOL yakeje u Rwanda mu korohereza abashoramari mu myaka 15 ihamaze
Yanditswe: Tuesday 25, Feb 2025

Mu gihe Uruganda rwa SKOL rutunganya ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwizihiza imyaka 15 rumaze rukorera mu Rwanda. Ubuyobozi bwarwo barishimira imikorere n’imikoranire myiza bafitanye na Reta y’u Rwanda.
Ibi byagarutsweho na Thibault Relecom nyiri uruganda rwa SKOL kuri uyu wa 25 Gashyantare, 2025 ubwo hizihizwaga imyaka 15 uruganda rumaze rukorera mu Rwanda.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, Thibault Relecom yabajijwe kugira icyo avuga ku gushora imari mu Rwanda, maze asubiza ko gushora imari mu Rwanda byoroshye binyuze mu Ishami rya One Stop Center ribarizwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, umuntu ushaka gushora imari mu Rwanda bimworohera.
Yagize ati” Gushora imari mu Rwanda, ni byiza cyane kubera iriya one stop center cyangwa ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB. bafasha abashoramari mu buryo buhambaye. Rero one stop center ni iyo gushimirwa nkatwe mu myaka 15 ishize kugeza na n’ubu. Mfite amashimwe menshi kuri iriya one stop center ntekereza Kko iteza imbere ubukungu bw’igihugu mbese hari amahirwe menshi ku bashoramari kandi nzahora mbishyigikiye”.
Uruganda rwa Skol runavuga ko rugira ibikorwa bitanduknye rufatanyamo n’abaturage by’umwihariko kubungabunga ibidukikije.
Muri iyi myaka 15 uruganda rwa Skol rumaze rukorera mu Rwanda, hari bamwe mu baturage rwagiye ruha akazi bakabasha kwiteza imbere.
Alice Kamanzi umwe mu bantu bahawe akazi n’uruganda rwa Skol, avuga ko akazi yahawe muri uru ruganda kamufashije kuva mu bukode no kurihira abana amashuri.
Yagize ati”Hari byinshi nigejejeho ,igikomeye cyane nukwigisha abana banjye bakiga neza. Twatangiye nkodesha n’umutware wanjye ariko ubu ndi mu nzu yanjye kandi n’imibereho ya buri munsi ntabwo imeze nkuko yari imeze mu myaka 15 ishize”.
Uyu munsi mukuru wari witabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye ba Skol barimo bari ba rwiyemezamirimo bashinzwe gukwirakwiza ibinyobwa byarwo, amabanki, ibigo by’ubwishingizi, n’abandi batandukanye…
Uruganda rwa Skol rwagaragaje ko mu myaka 15 ishize, rwakomeje gushyigikira gahunda zitandukanye mu Rwanda, harimo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kubungabunga ibidukikije bakora amacupa y’amazi asimbura pulasitike, gutanga akazi ku bakozi batandukanye n’ibindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *