Théoneste Nsengimana wa Umubavu TV yarezwe gushaka guhirika ubutegetsi hakoreshejwe inzira z’amahoro
Yanditswe: Tuesday 17, Dec 2024

Ubushinjacyaha mu rukiko rukuru bwareze umunyamakuru Theoneste Nsengimana ibyaha byo gutangaza ibihuha no kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi.
Ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko byakorewe kuri televiziyo Umubavu ikorera kuri internet, mu biganiro byavugiwemo amagambo avuga nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.
Nsengimana aregwa hamwe n’abandi bantu icyenda bivugwa ko bari mu itsinda ryihuguraga mu buryo bwo guhirika ubutegetsi hakoreshejwe inzira z’amahoro.
Uyu uregwa ntarahabwa umwanya wo kwisobanura ariko ubwo yagezwaga bwa mbere imbere y’umucamanza yari yahakanye ibi byaha avuga ko ibyo yakoze bitari bigamije inabi kandi ko abyemererwa n’umwuga we w’itangazamakuru.
Mu rukiko, ubushinjacyaha bwavuze ko Nsengimana kimwe n’abandi icyenda bari bagize itsinda ry’abagizi ba nabi bashamikiye ku ishyaka DALFA UMURINZI rya Victoire Ingabire ritemewe gukorera ku mugaragaro.
Abagize iri tsinda nk’uko bivugwa n’ubushinjacyaha ngo bafashwe bari mu mahugurwa y’uburyo ubutegetsi buhirikwa bitanyuze mu nzira y’intambara.
Ngo ni amahugurwa bahabwaga n’abanyamahanga hifashishijwe igitabo cyitwa Blue Print For Revolution cyanditswe n’umunya-Serbia SRDJA Popovic, iki ngo kikaba kirimo amayeri menshi abifuza kurwanya ubutegetsi biyambaza bitabaye ngombwa gufata intwaro.
Ubushinjacyaha burega Nsengimana ko ari we wifashishijwe cyane n’iri tsinda atangaza amakuru y’ibihuha binyuze kuri Televiziyo ye Umubavu ndetse n’Ikinyamakuru Umubavu.com.
Ubushinjacyaha buvuga ko bimwe mu biganiro yatambukije byarimo amakuru y’ibihuha ndetse asebya ubutegetsi .
Ngo hari nk’aho umutumirwa yemeje ko umuhanzi Kizito Mihigo yishwe n’ubutegetsi. Ngo hari kandi n’ahavugwa ko hari abantu benshi bafungiye ubusa hagatangwa ingero nk’urwa Aimable Karasira, Yvonne Idamange ndetse na Deo Mushayidi.
Ntabwo yahawe umwanya wo kwiregura uyu munsi ariko ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko, Nsengimana yari yahakanye ibyo aregwa byose.
Yavuze ko ntaho ahuriye n’umugambi wo guhirika ubutegetsi, ko ibiganiro bye byari mu burenganzira bw’umunyamakuru kandi ko impaka zashoboraga kuvuka zari gukemurirwa mu rwego rw’abanyamakuru bigenga RMC (Rwanda Media Commission).
Undi uregwa muri uru rubanza ni Sylvain Sibomana ufatwa nk’umuhuzabikorwa w’uyu mugambi. Uyu wahize ari umwe mu bayobozi ba FDU Inkingi yigeze gufungwa amara imyaka 6 aregwa ibirimo guhembera amacakubiri no kwigomeka ku butegetsi.
Madame Victoire Ingabire, umukuru wa DALFA UMURINZI na we avugwa kenshi muri uru rubanza nk’uri ku isonga y’uyu mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi. Gusa we ntagaragara muri iki kirego cy’ubushinjcayaha .
Muri rusange iri tsinda riregwa rigizwe n’abantu 10 barimo abagore babiri, cyakora ubushinjacyaha bukavuga ko umwe mu bagore yatorotse ubutabera.
Urubanza ruzakomeza ejo kuwa gatatu.
Ivomo:BBC Gahuza
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *