Toni 16 z’ikawa y’u Rwanda zaguzwe arenga miliyoni 442 Frw mu masaha atatu
Yanditswe: Thursday 09, Oct 2025
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko toni 16 z’ikawa y’u Rwanda zagurishijwe mu cyamunara mpuzamahanga arenga miliyoni 442 Frw mu masaha atatu gusa.
Ni cyamunara yabaye ku nshuro ya kabiri mu buryo bw’ikoranabuhanga, kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukwakira 2025.
Mu gikorwa cyamaze amasaha atatu n’iminota 48, hagurishijwe toni zigera kuri 16 z’ikawa 20 nziza z’u Rwanda, zahize izindi mu irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda muri 2025.
Ikawa 20 zagurishijwe muri cyamunara zatoranyijwe mu zindi 50, zatsinze ku rwego rw’igihugu nyuma yo kugira amanota 86,55%, mu gihe izo 20 zagize amanota ari hejuru ya 87,49%.
Ikawa y’Ikigo cya K-Organics Ltd gikorera i Huye mu Ntara y’Amajyepfo ni yo yaciye agahigo ko kugurishwa amafaranga menshi aho yaguzwe 88,18$ ku kilo (arenga ibihumbi 129Frw/Kg).
Ni igiciro kiri hejuru y’icyo mu mwaka wari wabanje kuko mu 2024 NOVA Coffee Ltd yo muri Gicumbi yari yaje ku isonga yaguzwe angana na 71,8$ ku kilo.
Iki giciro gikubye inshuro 14 z’icyo izindi kawa zicuruzwaho muri uyu mwaka.
Karangwa Evariste, uhagarariye Ikigo cya ‘K-Organics Ltd’ gifite ikawa yaguzwe ku giciro cyo hejuru kurusha izindi, yishimiye iyi ntsinzi asobanura ko igiye kubafasha kwiteza imbere mu byo bakora.
Ati “Twishimiye iki giciro twagurishijeho kuko kigiye gufasha ikigo guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa no kuzamura imibereho myiza y’abahinzi muri rusange.”
Yongeraho ko iyi ntambwe ishimangira ubudasa bw’ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, yashimangiye ko uyu musaruro usobanuye ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye bw’abari mu bikorwa byo gutunganya ikawa.
Ati “Ibi tugezeho uyu munsi ni ikimenyetso cy’umusaruro wo gushyira hamwe mu batunganya ikawa ndetse n’ishoramari rishya ku buhinzi bwayo.”
Agaragaza ko iri piganwa ryabaye kuri buri kawa mu cyamunara, risobanuye kwishimira umwimerere w’ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.
Abaguze ikawa y’u Rwanda mu cyamunara biganjemo abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani, Korea y’Epfo, u Bushinwa, u Budage na Hong Kong.
Iri piganwa ngarukamwaka ritegurwa mu gushimira abahinzi, abatunganya ikawa n’abayohereza mu mahanga, umuhate bagira mu kuyiteza imbere no kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *