skol
fortebet

TOP10 , Inyubako 10 zihenze cyane mu Rwanda.

Yanditswe: Monday 03, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda ni kimwe mu bihugu biri ku mugabane wa afurika birimo gutera imbere ku muvuduko uhambaye , iyo urebye aho u Rwanda rwavuye mu myaka 31 ishize ukareba naho rugeze uyu munsi biguha ishusho yaho ruzaba rugeze mu myaka iri imbere. U Rwanda rwariyubatse ndetse kimwe mubyo u Rwanda rufite ku bwinshi ni inyubako ziri ku rwego mpuzamahanga zimwe muri izi nyubako zikaba zaragiye zuzura zitwaye akavagari k’amafaranga , muriyi nkuru munyemerere dufungure indi paji turebere hamwe inyubako 10 (...)

Sponsored Ad

U Rwanda ni kimwe mu bihugu biri ku mugabane wa afurika birimo gutera imbere ku muvuduko uhambaye , iyo urebye aho u Rwanda rwavuye mu myaka 31 ishize ukareba naho rugeze uyu munsi biguha ishusho yaho ruzaba rugeze mu myaka iri imbere. U Rwanda rwariyubatse ndetse kimwe mubyo u Rwanda rufite ku bwinshi ni inyubako ziri ku rwego mpuzamahanga zimwe muri izi nyubako zikaba zaragiye zuzura zitwaye akavagari k’amafaranga , muriyi nkuru munyemerere dufungure indi paji turebere hamwe inyubako 10 zihenze kurenza izindi mu Rwanda , izi ni inyubako buri mutura Rwanda wese yaterwa ishema nazo kuko n’imahanga barazifuza. Murakaza neza muriyi nkuru.

10. Inyubako ya MIC

Iyi ni inyubako y’ubucuruzi iherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, iyi nyubako yafunguye imiryango muri 2017 ikaba ari inyubako yubatswe bigizwemo uruhare n’abikorera bagera kuri 80 bahuje ingufu bubaka iyi nyubako y’ubucuruzi. MIC ikaba yaruzuye itwaye ikayabo ka Miliyoni 15$ za madorali ya amerika ni amafaranga akabakaba miliyari 21frw mu manyarwanda.

9. Inyubako ya KBC

Iyi ni inyubako iherereye mu mujyi wa Kigali ku kimihurura , iyi nyubako yuzuye ku nshuro ya mbere mu mwaka w’i 2003 icyo gihe yakoreragamo ibikorwa byubucuruzi bitandukanye birimo za resitora, utubari , n’ibindi byinshi. Mu mwaka w’i2018 iyi nyubako yaje kuvugururwa igice kimwe ndetse hiyongeraho indi nyubako ndende bituma irushaho kuba nziza kurushaho. Ibikorwa byo kuvugurura iyi nyubako bikaba byaratwaye amafaranga miliyoni 17$ za madorali ya amerika , ni ukuvuga miliyari 24frw za mafaranga y’u Rwanda.

8. Inyubako ya Banki ya baturage

Iyi ni inyubako ya banki yahoze ari iya baturage BPR mbere yuko igurwa na banki ya KCB , Iyi nyubako iherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge niyo iherereyemo icyicaro gikuru cya banki ya Kcb ndetse ikaba ikorerwamo n’ibindi bikorwa byabikorera. Iyi nyubako ikaba yaruzuye itwaye akayabo ka miliyoni 18$ za madorali ya amerika ni ukuvuga miliyari 25frw za mafaranga y’u Rwanda.

7. Inyubako ya Kigali City Tower

Iyi niyo nyubako ya mbere ndende mu Rwanda aho ifite amagorofa 20 ikaba kandi inyubako yabimburiye izindi zose zijyanye n’igihe hano mu Rwanda , imirimo yo kubaka iyi nyubako ikaba yarashyizweho akadomo mu mwaka w’i2011. Kigali city tower iherereye mu karere ka nyarugenge ikaba ari inyubako ikorerwamo ibikorwa byinshi by’ubucuruzi ndetse n’izindi serivise. KCT ikaba yaruzuye itwaye akayabo ka miliyoni 20$ za madorali ya amerika ni ukuvuga miliyari 28frw za mafaranga y’u Rwanda.

6.Inyubako ya CHIC

Iyi ni inyubako ikorerwamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi ikaba iherereye mu mujyi rwagati mu karere ka Nyarugenge. Iyi nyubako yatashywe ku mugaragaro mu mwaka w’i2016 na Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu nyubako ya CHIC Hakoreramo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi birimo ; coffee shops , ama banki , abacuruza imyenda n’inkweto , n’ibindi byinshi. Iyi nyubako ikaba yaruzuye itwaye akayabo ka miliyoni 30$ za madorali ya amerika ni ukuvuga miliyari 42frw za mafaranga y’u Rwanda.

5. Ubumwe Grand Hotel

Iyi ni inyubako ya Hotel y’inyenyeri 5 Ubumwe ikaba iherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge. Iyi nyubako ikaba ifite agashya ko kugira pisine ku gisenge hejuru y’inyubako. Kugirango iyi nyubako yuzure ikaba yaratwaye amafaranga miliyoni 40$ za madorali ya amerika ni ukuvuga amafaranga angana na miliyari 57frw za mafaranga y’u Rwanda.

4. Makuza peace Plaza

Iyi ni inyubako yagenewe gukorerwamo ibikorwa bitandukanye byubucuruzi ikaba iherereye I Kigali mu karere ka nyarugenge , Makuza peace Plaza ikaba yaratashywe ku mugaragaro na Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka w’i2015. Iyi nyubako ikaba yaruzuye itwaye akayabo ka miliyoni 50$ za madorali ya amerika ni ukuvuga amafaranga anagana na miliyari 71frw za mafaranga y’u Rwanda.

3. Kigali Arena

Ku mwanya wa gatatu turahasanga inyubako ya Kigali Arena ikaba ari inyubako yagenewe ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro aho yakira ibitaramo bitandukanye , inama , ibirori ndetse n’imikino itandukanye ya Basketball ndetse na Volleyball. Iyi nyubako yatashywe ku mugaragaro mu mwaka w’i2019 na Nyakubahwa Perezida wa Repubullika Paul Kagame ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza. Inyubako ya Kigali Arena ikaba yaruzuye itwaye akayabo ka miliyoni 105$ za madorali ya amerika ni ukuvuga miliyari 149frw za mafaranga y’u Rwanda.

2. Stade Amahoro ivuguruye

Iyi ni kimwe mu bikorwa remezo by’indorerwamo zibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 31 ishize, ni stade kurubu iri ku rwego mpuzamahanga ndetse rwose ifite ubushobozi bwo kuba yakinirwaho umukino wa nyuma w’igikombe cyisi. Iyi stade yakira bantu ibihumbi 45 bicaye neza yatashywe ku mugaragaro mu mwaka w’i2024 na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Stade amahoro ivuguruye ikaba yaruzuye itwaye akavagari ka miliyoni 165$ za madorali ya amerika ni ukuvuga miliyari 235frw za mafaranga y’u Rwanda.

1.Kigali Convention Center

Iyi ni inyubako iherereye mu karere ka Gasabo ku kacyiru mu mujyi wa Kigali , Kcc yatashywe ku mugaragaro mu mwaka w’i2016 na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame , iyi ni inyubako yakira ibikorwa bitandukanye birimo Inama ndetse n’indi mihango yiyubashye. Inyubako ya Kigali Convention Center yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 300$ za madorali ya amerika ni ukuvuga amafaranga angana na miliyari 428 za mafaranga y’u Rwanda.

UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa