Transparency International Rwanda yagaragaje ko ruswa yagabanutse
Yanditswe: Wednesday 11, Dec 2024
Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Ishami ry’u Rwanda, wagaragaje ko muri uyu mwaka wa 2024 ruswa yatanzwe ku kigero cya 3.20% bivuye kuri 3.60% muri 2023.
Ibi byatangajwe ubwo uyu muryango washyiraga ahagaragara ubushakashatsi ku bipimo bya ruswa mu Rwanda (Rwanda Bribery Index 2024).
Ibipimo bya ruswa bigaragaza ko muri uyu mwaka wa 2024 urwego rw’abikorera ari rwo rugaragaramo ruswa cyane ugereranyije n’izindi nzego, aho muri uru rwego ruswa iri kuri 13%, hakurikiraho Polisi y’Igihugu ifite 9.40%, REG 7.80%, WASAC 7.20%, mu nzego z’ibanze ruswa iri kuri 6.40% mu gihe mu bacamanza iri kuri 6%.
Ni ubushakashatsi bwakozwe ku bantu 2,400, maze bugaragaza ko 3.20% bavuze ko basabwe ruswa, mu gihe umwaka wabanje bari 3.60%.
Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculee avuga ko hari inzego zivuguriye mu mikorere ariko hari n’izindi zigaragaramo imitangire ya serivisi itanga ibyuho bya ruswa.
Abasabwe ruswa bagashobora gutanga amakuru ni 8% mu gihe 92% basabwe ruswa ariko ntibashobore kubivuga, ibi bikagaragaza icyuho gihari mu gutanga amakuru kuri ruswa.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *