skol
fortebet

Tumba, Rango, Mukoni: Amazu y’ ubucuruzi yari yarafunze yongeye gufungura ubu barinjira ayikubye kabiri

Yanditswe: Thursday 13, Dec 2018

Sponsored Ad

Abatuye n’ abacururiza mu karere ka Huye by’ umwihariko Tumba, Rango, na Mukoni barishimira icyemezo Leta y’ u Rwanda iherutse gufata cyo gusubiza bamwe mu biga muri Kaminuza y’ u Rwanda kwigira I Huye.

Sponsored Ad

Bavuga ko amwe mu mazu y’ ubucuruzi yari yarafunze kubera kubura abakiriya yongeye gufungura, ndetse muri aka gace harimo gufungurwa amazu mashya akora inkweto. Bamwe mu bacuruzi baganiriye n’ UMURYANGO bavuga ko ubu basigaye binjiza inshuro ebyiri z’ ayo binjizaga abanyeshuri barajyanywe kwigira I Kigali.

Ntezirembo Remy, ucuruza butike mu isanteri ya Tumba yavuze ko aho abanyeshuri basubiriye kwiga I Huye hari ibintu byinshi byahindutse.

Yagize ati “Umujyi warashyushye mbere wasangaga abantu barakonje barabuze akazi. Ubu abantu baba bari mu muhanda ari benshi mu gihe hari amasaha yageraga ukaba nta bantu tubona mu muhanda”.

Yongeyeho ati “Icyemezo cyo kugarura abanyeshuri ni kiza kuko umujyi utangiye kongera gushyuha n’ abari barafunze amazu y’ ubucuruzi kubera kubura abakiriya barongeye barafungura”

Ntezimana yeretse umunyamakuru amwe mu mazu yo mu isanteri ya Tumba yari yarabuze abayacururizamo ubu asigaye akorerwamo.

Mbarushimana Augustin , ni nyiri imwe mu mazu 3 akora inkweto yafunguwe muri uku kwezi k’ Ukuboza 2018 bitewe n’ uko abakiriya biyongereye.

Ati “Nari nsanzwe nkorera abandi ku munsi ngacura ibihumbi 3 mbonye abanyeshuri bagarutse abakiriya biyongereye mpita ntangiza iyi bizinesi Ambara uherwe Shop, ubu ku munsi hari ubwo ncyura ibihumbi 10”

Mbarushimana avuga ko akeneye abanyeshuri ngo abigishe gukora inkweto kuko yemeza ko bifite amafaranga cyane.

Bucyanayandi Alfred, ucuruza wa mitiyu yavuze ko yari yaraharitse ubu bucuruzi kuko yabonaga abakiriya ari bake.

Yagize ati “Nari narabihagaritse ariko nabonye abanyeshuri bagarutse ndaza ndongera ndakora kandi mbona bariyongereye. Ubu ku munsi nakira abantu 100. Igihe abanyeshuri bari barabajyanye nabonaga abakiriya bagabanutseho nka 50% ndabireka njya gukora ibindi”

Karambizi Augustin umaze imyaka 48 akora inkweto avuga ko aho abanyeshuri bagarukiye asigaye yinjiza inshuro ebyiri z’ amafaranga yinjizaga abanyeshuri barajyanywe I Kigali.

Yagize ati “Aho abanyeshuri bagarukiye turabona hari icyo bizatanga. Igihe abanyeshuri bari badahari twasanga n’ abari mu gashomeri ninjizaga 1000, 1500 ku munsi ariko ubu ku ku munsi ndimo gucyura 2500 , 3000”


Umukobwa witwa Maniramuha ukorera inkweto ku Mukoni ati "umwaka utaha urasiga nafunguye iduka

Mu mezi atatu ashize nibwo Leta y’ u Rwanda yafashe icyemezo cyo gusubiza I Butare abanyeshuri ba Kaminuza y’ u Rwanda barenga 3500.

Ibitekerezo

  • byiza cyane gusa nimba yarikubye kabiri nimisoro y’a leta muyikube kabiri maze igihugu cyacu gitere imbere .

    nimudutabarizeturakomerewekuberaumuhanda,ujyaicyarwakumashuri,warangiritsepe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa