skol
fortebet

#VAR: TWAGIRAYEZU Thadee ahanganye n’Ikigo cy’Amakoperative(RCA) ku kibazo cyo kwihesha Manda atemerewe muri Koperative ADARWA

Yanditswe: Friday 27, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru UMURYANGO wamenye bivuye mu mabaruwa n’inyandiko zinyuranye dufitiye kopi, ni uko kuva mu kwezi kw 11 uyu mwaka, Perezida wa Koperative ADARWA ikorera mu Gakinjiro ka Gisozi, TWAGIRAYEZU Thadee, uyu akaba ari na Perezida w’ikipe ya Rayon Sport, ahanganye bikomeye n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA), amakimbirane akaba aturuka ku kuba RCA yaramwangiye kuyobora indi manda bavuga ko yaba ari iya gatatu muri Koperative ADARWA!

Sponsored Ad

TWAGIRAYEZU Thadee yinjiye mu buyobozi bwa Koperative ADARWA mu Ukuboza 2016 ubwo yari yatorewe kuba Visi Perezida yungirije MUGABO Vincent muri komite yatowe taliki 27/12/2016.

Uyu Mugabo yaje kwegura muri 2018, taliki 11/03/2018 mu Inteko Rusange abanyamuryango ba ADARWA batora uwitwa CYATWA NGARAMBE, arangiza manda ya MUGABO, ndetse COVID19 igabanyije ubukana, uyu CYATWA NGARAMBE yarongeye aratorwa mu matora y’Inteko Rusange yabaye taliki 22/11/2020.

Izi nshuro zose CYATWA yabaga yungirijwe na TWAGIRAYEZU Thadee nka Visi Perezida.

Muri Manda ya CYATWA, uyu yaje kwegura mu Nteko Rusange yabaye taliki 31/10/2021, ndetse na babiri muri Komite Nyobozi y’abantu batanu nabo uwo munsi bahise begura, Komite ya Cyatwa ita urunyana gutyo.

Taliki 15/12/2021, nibwo Abanyamuryango ba ADARWA bongeye guhurira mu Nama Rusange batora Komite nshya isimbura iya CYATWA yataye urunyana! Komite nshya yaje iyobowe noneho na TWAGIRAYEZU Thadee, ikaba yaragombaga kurangiza manda taliki 15/12/2024.

Kuva manda ya TWAGIRAYEZU yatangira, abanyamuryango ndetse na RCA bemeza ko ikibazo gikomeye cyo kutishyura umwenda Koperative yari ibereyemo banki yahise agikemura, ndetse bakaba bararenze kwishura inyungu gusa bakaba baratangiye no kwishyura ku mwenda ho mbere ngo igihe cyo kuyishyura kigabanuke.

Abakozi ba RCA bagiye bumvikana mu ruhame bashima ADARWA n’ubuyobozi bwayo ndetse bavuga ko iyo hari abashyitsi bashaka gusura Koperative z’intangarugero babazana muri ADARWA.

Ariko se, ni iki cyaba cyaratumye uwari Perezida wa Koperative w’Intangarugero RCA imufata nk’ushaka kungundira ubutegetsi, ndetse bamwe mu banyamuryango bakaba bamushinja gushaka kuyitwarira imitugo ayiha umushoramali bita ko ari balinga?

Ikibazo gitangira ubwo mu Inteko Rusange y’abanyamuryango ba ADARWA yabaye taliki 03/11/2024 batoraga Komite Nyobozi na Komite Ngenzuzi, ndetse TWAGIRAYEZU Thadee akongera kugirirwa ikizere cyo kongera kuyobora ADARWA!

Nk’uko amategeko abiteganya, Abagize Komite Nyobozi na Ngenzuzi iyo bamaze gutorwa, RCA niyo ireba uburyo batowemo n’abatowe, ikareba niba byubahirije amategko ikabemeza.

Ni nako byagenze kuri Koperative ADARWA, mu ibaruwa yo kuwa 14/11/2024 RCA yandikiye Koperative yo kwemeza abayobozi bashya, muri iyi baruwa bemeje abanda bose ariko bavuga ko Thadee TWAGIRAYEZU atemejwe ngo kubera ko kugeza kuri iyi taliki 03/11/2024 yari amaze gukora manda ebyiri.

Iki gihe RCA yabwiraga ubuyobozi bwa ADARWA ko bakurikije ibyo itegeko no 057/2024 ryo kuwa 20/06/2024 rigenga amakoperative mu Rwanda mu ngingo zaryo za 28(c), 38, 42,46 na 47 basanga zikumira TWAGIRAYEZU kwiyamamariza kuyobora indi manda kuko yaba arengeje umubare w’izo iri tegeko rimwemerera(ibyiri)!

Taliki 20/11/2024 abanyamuryango 65 mu 157 bagize koperative bahise bandikira Minisitiri w’Ubucuruzi ibaruwa bise gutabariza Koperative ADARWA bavuga ko RCA yarenganyije “Perezida wabo’ ibivugwa mu itegeko bitamureba ko yari yemerewe kwiyamamaza.

Iyo usomye neza iyi baruwa, abanyamuryango basinye biyandiktse mu mukono w’ikaramu n’intoki, amwe mu mazina atari make yanditse n’umukono us n’uw’umuntu umwe , bigaragaza ko ngo TWAGIRAYEZU Thadee yatowe muri Komite za ADARWA itegeko rigenga amakoperative icyo riteganya ko manda imara imyaka 3, bityo aba banyamuryango banditse bakavuga ko n’ubwo iri tegeko ryaje guhinduka ageze muri manda ya kabili, ryavanye imyaka ya manda kuri itatu rikayishyira kuri itanu, bityo ko nawe ibijyanye no kwiyamamaza kwe birebana na manda ze n’imyaka zimaze byahita birebana n’ibiteganywa n’itegeko rishya ryo muri 2024 riteganya ko manda ari imyaka itanu.

Muri iyi baruwa, Aba banyamuryango basabye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ko akwiye gufatira urugero ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, akareba uko byagenze ubwo ryavugururwaga muri 2015 hahindurwa ingingo ya 101 ibyakurikijwe nyuma bityo na TWAGIRAYEZU akemererwa kuyobora Koperative nta mbogamizi izinda manda ebyiri z’imyaka itanu imwe imwe.

Ikibazo cyaje kongera ubukana ubwo TWAGIRAYEZU Thadee yatumiraga RCA mu inama rusange idasanzwe y’Abanyamuryango ba ADARWA yari kuba taliki 01/12/2024 aho bari gusomerwa ndetse bakaganira ku ibaruwa RCA yandikiye Perezida wa Komite Nyobozi, nyuma RCA nayo ikamwandikira imusubiza ko akwiye kuvugurura gahunda y’iyi nama agashyiramo mu buryo bugaragara ko igamije gutora Umuyobozi mushya wa Koperative. Iyi taliki yarageze iyi nama ntiyaba.

Ntabwo ari ikibazo cya manda gusa kuko na Komite ya TWAGIRAYEZU mu ntangiriro z’uyu mwaka abayigize bacitsemo ibice aho bamwe batamushize amakenga ku muntu yise umushoramali (witwa MILANO HOTEL) aho yavugaga ko hari inyubako ya Koperative agiye kuvugurura ku mafaranga ye bwite nyuma akazajya yishyura Koperative miliyoni 10 z’ubukode ku kwezi ngo zivuye kuri miliyoni 3 aho iyi nyubako iri hinjizaga.

Iki gihe babiri muri bari muri Komite ye bandikiye RCA bayihuruza bayisaba kwinjira mu iki kibazo!

Taliki ya 08/3/2024, RCA yandikiye ADARWA ibaruwa ifite ku mugereka wayo Raporo kuri kibazo bayigezaho ibyo babonye mu bugenzuzi bakoze taliki 13/02/2024!

Muri iyi raporo bavuga ko basanze kuzana umushoramali Milano Hotel kandi Inama Rusange, nk’Urwego rw’Ubuyobozi Rukuru rwa Koperative itabizi byari binyuranye n’amategeko kuko ibyo yari gukora byari kugira ingaruka ku mutungo wa Koperative.

Abaganzuzu ba RCA basabaga Komite gushyikiriza Inteko rusange inyigo y’uyu mushinga w’ubufatanye hagati ya ADARWA n’Umushoramali Milano Hotel, kubinyuza mu nzira z’amasoko kugira ngo habeho ipiganwa n’izindi nzira zose zatuma habaho umucyo kuri iyi dosiye n’ibindi.

Gusa, inyandikomvugo y’inama rusange y’abanyamuryango ba ADARWA yabaye taliki 28/04/2024, iyo uyisomye ubona ko harimo ikinyuranyo gikomeye cy’inama Abagenzuzi ba RCA bagiriwe koperative n’ibyizweho uwo munsi birebana n’uyu mushoramali!

Uretse ko n’ubwo ubu aribwo abanyamuryango bari bamenye ko hari umushoramali Koperative igiye gukorana nawe, TWAGIRAYEZU nka Perezida akaba yari yaramaze kumuha ibaruwa imwemerera gutangira gusaba ibyangombwa byo gusana inyubako yavuzwe hejuru.

Kubera ngo ubwiru buri muri iyi dosiye, hari bamwe mu banyamuryango bavuga ko bafite impungenge ko uyu wiswe Umushoramali ashobora kuba ari mu kwaha cyangwa umushumba wa bamwe mu bayobozi ba ADARWA ngo bacuruze umutungo wa Koperative mu nyungu zabo bwite ngo kubera ko iyi Milano Hotel ivugwa itarusha ubushobozi ADARWA ngo yitwe UMUSHORAMALI, kandi na ADARWA itabuze ubushobozi bwo gukora ibyo Milano Hotel ivuga izakora ku butaka bwa ADARWA. Bakavugwa ko bikwiye guseswa bikanyura mu ipiganwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa