skol
Kigali

U Rwanda ruravuga ko mu myaka 8 irimbere imiryango itishoboye izahabwa terefoni zigezweho

Amakuru   Yanditswe na: Joseph Iradukunda 9 June 2022

Mu mwaka wa 2030 nibwo biteganijwe ko imiryango itishoboye ibarirwa muri 2 800 000 izaba yahawe telefoni zigezweho “ smartphones”.


Mu mwaka wa 2030 nibwo biteganijwe ko imiryango itishoboye ibarirwa muri 2 800 000 izaba yahawe telefoni zigezweho “ smartphones”.

U Rwanda rwasezeranyije ibi mu nama mpuzamahanga ku iterambere ry’ikoranabuhanga

Minisitiri w’intebe wa Luxembourg Xavier Bettel wayitabiriye, yashimiye urwanda kuri ubwo butwari.ariko yibutsa ko batagomba kwirengagiza ubuzima bw’umuturage kuko ariwe ubanza mbere yo kumuha ikoranabuhanga.

Icyakora nanone ngo rifite akamaro kanini, aho yatanze urugero ko byari kuba bibi iyo COVID itera ikorana buhanga ridahari.

Muri iyi nama bimwe mu bihugu byagaragaje icyo biteganya gukora mu rwego rwo kugeza ikoranabuhanga kuri bose maze minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula ashimangira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kugeza ikoranabuhanga kuri bose.

Iyi nama ya World Telecommunication Development Conference yabanjirijwe n’indi y’urubyiruko yo izwi nka generation connect global youth summit 2022 nayo yabereye i Kigali mu cyumweru gishize, bikaba ari ku ncuro ya mbere izi nama zombi zibereye ku mugabane wa Afurika.

Author : Joseph Iradukunda

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble simbizi

    Nonese imiryango itishoboye izatezwa imbere na téléphone zigezweho?iyo gahunda niyo guteza imbere inganda zikora téléphone naza sociétés zicuruza itumanaho gusa

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Hamenyekanye akayabo kagiye gukoreshwa mu kubaka inyubako ndende kurusha...

Perezida Paul Kagame yatangije iyubakwa ry’inyubako y’ubucuruzi igezweho ya...
21 June 2022 0

Kicukiro: Ya mihanda inyuranamo ifite n’unyura mu kirere iri kuzura...

Imihanda yo muri Kicukiro Centre irimo inyuranamo n’unyura mu kirere...
21 June 2022 0

NISR yagaragaje ukuntu ibiciro byatumbagiye cyane mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje igipimo cy’ihindagurika...
11 June 2022 0

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereye cyane

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Ernest...
9 June 2022 0

U Rwanda ruravuga ko mu myaka 8 irimbere imiryango itishoboye izahabwa...

Mu mwaka wa 2030 nibwo biteganijwe ko imiryango itishoboye ibarirwa muri 2...
9 June 2022 1

Inteko Rusange yahaye igihe ntarengwa MINICOM cyo gucyemura ibibazo...

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye ku wa Gatatu taliki ya 8 Kamena...
9 June 2022 0