skol

U Rwanda rwasubije ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 50 Frw

Yanditswe: Monday 15, Dec 2025

featured-image

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yasubije ku isoko impapuro mpeshamwenda za Leta zifite agaciro ka miliyari 50 Frw.

Ibikorwa byo kugura izi mpapuro mpeshamwenda z’imyaka 15 byatangiye kuri uyu wa Mbere, bizasozwa ku wa 17 Ukuboza 2025.

Ku batanze amafaranga menshi ku mugabane umwe, bemerewe kutarenza miliyoni 50 Frw mu gihe ishoramari rya make umuntu yaheraho ari ibihumbi 100 Frw.

Isoko rya kabiri rizatangira ku itariki 23 Ukuboza 2024 ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, bivuze ko uwaguze ku isoko ry’ibanze azaba yemerewe kugurisha akabona amafaranga ye.

Abahiganwa bazamenyeshwa ibisubizo byabo binyuze kuri email, bitarenze ku wa 17 Ukuboza 2024, saa 5:00 z’umugoroba.

Ni impapuro mpeshamwenda zizamara imyaka 15 kuko zizageza mu 2040, Leta itanga inyungu ku bazaba baziguze.

Kugira ngo zigurwe habaho gupiganwa, abahize abandi akaba ari bo bemererwa kuzigura, bakwishyura amafaranga babifashijwemo n’ibigo by’imari bakorana nabyo cyangwa Isoko ry’Imari n’Imigabane.

Akenshi izi mpapuro mpeshwamwenda, usanga abazigura ku mafaranga arenze akenewe bitewe n’uko baba bizeye kuzabona inyungu mu buryo bworoshye.

Izi ni impapuro zishyirwa ku isoko na Leta y’igihugu ishaka kugurizwa amafaranga yunganira ingengo y’imari ya cyo.

Abashoramari bifuza gushora mu mpapuro mpeshamwenda za Leta, bagura izo mpapuro bifashije banki bakorana nazo cyangwa abahuza bo ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda- Rwanda Stock Exchange (RSE), bityo bakaba bagurije leta, nayo ikajya ibishyura inyungu kugeza igihe izo mpapuro zizavira ku isoko.

Usibye inyungu kandi, iyo igihe cyagenewe izo mpapuro kirangiye, abashoramari baziguze bahabwa amafaranga yabo yose.

Amafaranga y’u Rwanda ni yo akoreshwa mu kugura impapuro mpeshamwenda za leta kandi zishobora gushyirwa ku isoko bwa mbere (new issuance) cyangwa zigasubizwa ku isoko (reopening) bitewe na gahunda ziba zarateganyijwe. Kugeza ubu, impapuro mpeshamwenda za Leta zishyirwa ku isoko buri kwezi.

Ubusanzwe, izo mpapuro mpeshamwenda zigenda zimara igihe gitandukanye bitewe n’igihugu. Mu Rwanda hari izimara imyaka itatu, itanu, irindwi, 10, 15 na 20.

Gushora imari mu mpapuro mpeshamwenda uba wizigamiye kandi ukiteganyiriza ejo hazaza nk’amashuri y’abana, izabukuru, kuba washora mu mishinga minini, n’ibindi.

Ikindi kandi, iyo ushoye imari mu mpapuro mpeshamwenda uba ukoze ishoramari ryizewe kuko uba wizeye guhabwa inyungu ku gihe, ndetse ukazasubizwa amafaranga washoye iyo igihe cyagenewe izo mpapuro mpeshamwenda kirangiye.

Ikindi ni uko gushora imari mu mpapuro mpeshamwenda ushobora kuzigurisha unyuze ku isoko ry’Imari n’Imigabane ry’ u Rwanda (RSE) igihe ushatse amafaranga mbere y’igihe zateganyirijwe kuvira ku isoko.

Bivuze ko uba ufite amafaranga yawe azakungukira kandi ushobora no kuyabona igihe uyashakiye.

Icyo gihe, wegera abahuza bo ku isoko ry’imari n’imigabane (brokers) ukababwira umubare w’izo ashaka kugurisha, bakagufasha gushaka umukiriya wifuza kuzigura.

Aha ni bwo wumvikana n’umukiliya ku giciro cy’impapuro zawe (market price), ugahabwa ikiguzi cyazo noneho izo mpapuro na zo zikandikwa ku waziguze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa