skol
fortebet

U Rwanda rwatanze Eurobonds za miliyoni $ 620 ngo ‘ruhangane n’ingaruka za Covid’

Yanditswe: Tuesday 03, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yashyize ku isoko ry’iburayi impampuro z’agaciro (Eurobonds) ziyihesha umwenda wa miliyoni $620, nk’uko byatangajwe na minisiteri y’imari.

Sponsored Ad

Ni ubwa kabiri leta igurishije izi mpapuro kuri iri soko ry’abashoramari Iburayi, nyuma y’izo mu 2013 zayihesheje umwenda wa miliyoni $400 ugomba kwishyurwa bitarenze 2023.

Izi mpapuro, ni amasezerano aha icyizere abashoramari bakaguriza leta imari nini mu mafaranga y’amahanga ikazishyura ishyizeho inyungu mu gihe kirekire, imyaka 10 kuzamura.

Abanyarwanda bamwe bagaragaza impungenge z’ahazaza batewe n’izamuka ry’urugero rw’imyenda leta ifata, leta yo yizeza ko ubukungu bw’igihugu buzamuka neza ku rwego rutuma kuyishyura bishoboka.

Uyu mwenda wa miliyoni $ 620 nawo uzishyurwa mu myaka 10, igice cyawo kizafasha kwishyura umwenda wa 2013, nk’uko biri mu itangazo rya minisiteri y’imari.

Iyi minisiteri ivuga ko "asigaye azafasha mu mishinga yihutirwa yo kuzahura ubukungu bwagushijwe n’icyorezo cya Covid-19"

Eurobonds nshya u Rwanda rwatanze zakuruye abashoramari bakubye hafi gatatu umwenda leta yashakaga, bageza kuri miliyari $1.6

Minisiteri y’imari ivuga ko ibi byerekana icyizere abashoramari bafite mu bukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigereraranyo cya 7.8% mu myaka irenga 20 ishize.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, FMI/IMF, kivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwitezwe kuzamuka kuri 5.1% mu 2021, mu gihe bwasubiye inyuma kuri 3.4% mu 2020 kubera Covid-19.

Raporo ya FMI yo mu kwezi kwa gatanu ivuga ko imyenda y’u Rwanda izazamuka ikagera hejuru ya 80% by’umusaruro rusange w’igihugu (GDP) mu 2022, ivuye kuri 71.3% mu 2020.

Nubwo ubwoba ko u Rwanda rwananirwa kwishyura imyenda byitezwe ko bukomeza kuba ku rugero rudakabije, IMF ivuga ko bwiyongereye kuko "ibyo koroshya ingaruka z’umwenda w’amahanga byagabanutse."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa