U Rwanda rwateguje ingamba z’ubukungu intambara ya Iran na Amerika nirenza ukwezi
Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2026
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko Leta y’u Rwanda ikurikiranira hafi ingaruka z’ubukungu zishobora guterwa n’intambara yaturutse ku bitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye kuri Iran, ndetse yizeza ko hari ingamba zatangiye gufatwa.
Minisitiri Murangwa yagarutse ku kibazo cy’iyi ntambara mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda.
Yavuze ko intambara nk’izi ingaruka ziteza ku bukungu bw’ibihugu ziba zishingiye ahanini ku izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli, kandi ko zatangiye kugaragara ku isoko mpuzamahanga.
Ati “Akenshi ingaruka ku bukungu ziterwa n’intambara nk’izi ziba mu buryo bubiri, hari ingaruka za vuba kenshi ziterwa n’ihungabana ry’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli, gaz n’ibicuruzwa mpuzamahanga muri rusange. Akenshi ibiciro bya peteroli birazamuka, ubu twakurikiranye tubona ko ibiciro byazamutse ku giciro nibura cya 10%, ariko n’ibindi bicuruzwa biri kuzamuka hagati ya 10% na 20%.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona iki kibazo, Guverinoma y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abacuruza ibikomoka kuri peteroli, kugira ngo boroherezwe kubona amafaranga yo kugura byinshi.
Ati “Tugomba gufasha abacuruzi bacuruza ibikomoka kuri peteroli kugira ngo babone ububiko buhagije. Twamaze kuvugana na bo turimo turabafasha dufatanyije n’amabanki kugira ngo babone amafaranga ahagije abafasha kugira ngo bazane ingano ihagije, ariko uko tubibona ni uko iyo intambara idatinze cyane, ntirenze ibyumweru bibiri cyangwa ukwezi kumwe hari igihe ibiciro bisubira aho byari biri.”
Hagati ya Iran n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati byinjijwe muri iyi ntambara ni ho hari inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% bya peteroli icuruzwa ku Isi hose. Kuva intambara itangiye, ibigo bicuruza peteroli byayihanyuzaga byahise bihagarika kuhanyura.
Ibi kandi byajyanye n’iraswa ry’ubwato butatu bwari bwikoreye ibikomoka kuri peteroli, ubwo bwageragezaga kunyura muri iyi nzira.
Imibare yakozwe n’ikigo igaragaza ko iyi ntambara nimara ibyumweru bitatu, akagunguru ka peteroli kazagera ku ari hagati ya 100$ na 120$, kavuye kuri 82$ kagezeho nyuma y’uko imirwano itangiye.
Hazafatwa izindi ngamba
Minisitiri Murangwa yavuze ko mu gihe iyi ntambara itarenza ibyumweru bibiri, ingaruka zagera ku bukungu bw’u Rwanda zaba ari nke.
Mu gihe ibyumweru bibiri byarenga, ngo hafatwa izindi ngamba zigamije gufasha abacuruzi.
Ati “Intambara nikomeza ikarenza ibyumweru bibiri cyangwa ukwezi kumwe tugomba gufata izindi ngamba zifasha abacuruzi ba peteroli ndetse n’abacuruzi b’ibindi dukenera mu nganda zitandukanye na serivisi zitandukanye, kugira ngo iri hungabana ridakomeza kugira ingaruka ku bukungu bwacu.”
Yakomeje avuga ko igihugu kiba gifite ubushobozi bwo gushaka amafaranga igihe havutse ibibazo nk’ibi.
Ati “Ubundi nk’igihugu ntabwo duhora tuvuga ko hazaba intambara ariko iyo habayeho intambara n’ibindi bibazo ku Isi tuba dufite uburyo bwo gushaka amafaranga yihuse afasha muri ibyo bibazo.”
Minisitiri Murangwa yavuze ko kugeza ubu u Rwanda ruhagaze neza mu bubiko bw’ibikomoka kuri peteroli, ndetse ashimangira ko mu gihe intambara yakomeza bashaka andi masoko.
Ati “Ububiko buhagaze neza ku buryo bitarengeje ibyumweru bibiri kugeza ku kwezi kumwe nta kibazo twagira, ariko binarenze hari ubundi buryo aho dufatanya n’abacuruzi bagashaka andi masoko, dushobora kubonamo ibyo dukeneye ku buryo twumva ko nta kibazo cyaba.”
Yavuze ko mu minsi mike mu Rwanda hashobora kugaragara izamuka rito ry’ibiciro, ariko bikaba byasubira ku kigero gisanzwe, igihe cyose iyi ntambara itarenza ibyumweru bibiri.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Yusuf Murangwa, yateguje ingamba z’ubukungu intambara ya Iran na Amerika nirenza ukwezi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *