skol

U Rwanda rwemeje amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 48$ azifashishwa mu mushinga wo kuhira imyaka i Gisagara

Yanditswe: Tuesday 23, Dec 2025

featured-image

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite yemeje amasezerano hagati hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’u Bushinwa y’Ubucuruzi bw’lbisohoka n’lbyinjira mu gihugu (Exim Bank of China) yerekeranye n’inguzanyo ya miliyoni 344,5 y’Ama-Yuan (arenga miliyoni 48$) izifashishwa mu kuhira imyaka muri Giseke mu Karere ka Gisagara.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 21 Kanama 2025.

Iyo nguzanyo izishyurwa mu myaka 13,5. U Rwanda ruzatangira kwishyura nyuma y’imyaka itandatu n’igice. Izishyurwa ku nyungu ya 2% ku mwaka.

Umushinga uzakoreshwaho ayo mafaranga uherereye mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yagaragaje ko uwo mushinga nutangira ugamije kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

Ati “Intego y’uyu mushinga ni ukongera imbaraga n’ubushobozi mu rwego rw’ubuhinzi no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere binyuze mu kuhira imyaka kuri hegitare 2640 no guteza imbere ikoranabuhanga ryo gufata amazi no kuyakoresha neza mu kuhira imyaka muri Giseke.”

Yongeyeho ati “Ibyo bizafasha mu iterambere ry’ubukungu n’impinduka mu gihe kirambye. Uyu mushinga uzakora imirimo yo kubaka ibikorwaremezo, birimo kubaka urugomero rw’amazi yo kuhira imyaka no kubaka imiyoboro yayo.”

Yakomeje agaragaza ko uzafasha abahinzi guhinga batagendeye ku mvura ahubwo bakajya mu buryo bwo kuhira imyaka kandi ko bizagira uruhare mu kongera umusaruro.

Ati “Ibi bizatuma abahinzi babasha guhinga umwaka wose, kubona umusaruro wiyongereye no kwagura uburyo bwo guhinga bitanga umusaruro.”

Depite Bizimana Minani yabajije niba amasezerano y’u Bufatanye yaba yarizwe neza ndetse n’imikoranire na Exim Bank yo mu Bushinwa itanga icyizere.

Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje impungenge zishingiye ku kuba mu masezerano hagaragaramo ingingo zijyanye no kuba ibikorwa n’ikoranabuhanga bizakenerwa muri uwo mushinga bigomba kugurirwa mu Bushinwa.

Ati “Kuvuga ko ari ibigurwa n’ikoranabuhanga bizakoreshwa mu buryo bw’amafaranga bizagurwa mu Bushinwa bishobotse. Bishingiye ku bunararibonye twabonye hari aho byagiye bidindiza imishinga. Hari igihe n’izo tekinoloji n’abanyarwanda baba bazifite, hari igihe twabigura no mu Karere cyangwa n’ahandi hahendutse. Bizagenda bite abaduhaye inguzanyo nibavuga bati ntimubiguze iwacu kandi wenda ari ho hahenze?”

Depite Rubagumya Furaha we yagize ati “Ku kijyanye n’amabwiriza harimo aho bavuga ko ubuziranenge mu bya tekinike bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga ngo zizabe zihwanye n’izo mu Bushinwa. Ushobora kwibaza ngo ko imiterere y’igihugu cyacu iba itandukanye n’icyabo…ibyo ntibyatuma habamo impungenge.”

Minisitiri Murangwa yashimangiye ko imikoranire na Exim Bank yo mu Bushinwa n’u Rwanda ari myiza kuko bisanzwe bifatanya mu mishinga itandukanye.

Ku bijyanye n’amabwiriza yashyizweho arebana no kuba ibikoresho byazagurirwa mu Bushinwa aho bishobotse, yerekanye ko ari ibintu bisanzwe kuri banki nk’izo.

Ati “Iyo baguhaye inguzanyo ku buryo bwiza cyane bukorohereza nk’ubu, bakaguha imyaka itandatu yo kuba utaratangira kwishyura kandi umushinga tuzawushyira mu bikorwa mu myaka ibiri, ni ukuvuga ko tuzamara hafi imyaka ine tutaratangira kwishyura ariko twanatangira kwishyura inyungu ikaba iri kuri 2%. Akenshi baguha amabwiriza ko ugura ibikoresho mu gihugu iyo Exim Bank ikoreramo.”

Yemeje ko bizafasha u Rwanda mu kwirinda ko hagurwa ibikoresho bihenze kandi hari ibishobora kuba bihendutse mu bindi bihugu, ariko nta ngano ntakuka yashyizwe mu masezerano ajyanye n’ibikoresho byazagurirwa mu Bushinwa.

Ati “Turizera ko tutazahendwa.”

Yavuze ko kuba umushinga uzashingira ku bikorwa bya tekinike bihuye n’ibyo mu Bushinwa, bizatuma hakorwa ibiri ku rwego mpuzamahanga kandi hazabaho n’abagenzuzi bigenga batari abo mu Bushinwa mu kwemeza ko ibyatanzwe bifite ubuziranenge bwiza.

Gahunda yo kuhira izatangira bitarenze mu 2028.

Amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 21 Kanama 2025

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa