U Rwanda rwinjije imodoka 30.000 nshya muri 2024 bituma ubu tubarura izisaga 360.000
Yanditswe: Thursday 02, Jan 2025

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) y’umwaka wa 2024, igaragaza ko mu Rwanda habarurwa imodoka zisaga 360.000 aho buri mwaka hinjira inshya zirenga 30.000 kandi hakaba harimo kwiyongera imodoka zigezweho zishobora gutwarwa mu mihanda igezweho no mu yindi igoranye zizwi nka SUVs).
Iyo raporo y’umwaka wa 2024 igaragaza ko mu mwaka wa 2023 warangiye mu Rwanda habarurwa imodoka zanditswe 330.166 zivuye ku 297.987 zabarurwaga kugeza mu mpera z’umwaka wa 2022, bigaragaza ko izinjiye mu gihugu mu mwaka wa 2024 zirenga 30.000.
Uko imyaka igenda yiyongera ni na ko Abanyarwanda batunze imodoka barushaho kwiyongera kurusha uko byahoze mbere, bikaba bishimangira impamvu amasaha amwe n’amwe imodoka ziyongera cyane mu mihanda y’Umujyi wa Kigali zigateza umubyigano (embouteillage).
Hagendewe ku buryo pulaki z’imodoka zirushaho kwiyongera, imodoka z’abantu ku giti cyabo ziragenda zigaragaza iterambere ry’imibereho n’ubukungu by’abaturage, aho n’Igihugu kiba kizamuka mu ntera nziza muri rusange.
Ibyo Bizana n’imbogamizi zabyo, kuko hakenerwa kwagura no kubaka imihanda mishya ijyanye n’igihe mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mihanda, hagafatwa ingamba zo kubungabunga ibidukikije hakumirwa ukwiyongera kw’ibyuka bihungabanya ikirere.
Kuri ubu RRA ishimangira ko buri cyiciro cya pulaki kigezweho gisiga handitswe imodoka zikabakaba 25 000 bivuze ko imodoka zanditse guhera ku ntangiriro RAA001A kugeza kuri RAH-V harimo imodoka zisaga 360 000.
Muri rusange umwaka ushira icyiciro kimwe cy’umubare wa Pulaki cyangwa inyuguti kirangiye, bikaba bitandukanye n’uko byari bihagaze mu myaka 10 ishize aho icyiciro gishya cya pulaki cyashoboraga kumara imyaka ine kitararangira.
Gusa umubare w’imodoka zanditswe mu Rwanda ntushobora kwemezwa burundu kuko haba hari izitagikoreshwa kandi zanditswe ndetse ntizinagaragazwe ngo zikurwe ku rutonde.
Indi mpamvu ni uko hari n’izindi modoka ziva mu bihugu by’abaturanyi nka Tanzania, Uganda, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sudani y’Epfo n’ahandi ,zandikishwa nk’izimara igihe gito ariko bikarangira zigumye mu gihugu.
Raporo ya RRA igaragaza ko ikigero cy’ubwiyongere bw’imodoka mu Rwanda kiri ku kigero cya 12%, bitanga icyizere ko mu myaka iri imbere Abanyarwanda bazarushaho kwigondera imodoka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *