U Rwanda rwiteze inyungu mu Inama Nyafurika y’isoko ry’imari n’imigabane izaba kunshuro ya 28
Yanditswe: Tuesday 05, Aug 2025
Ni amahirwe yakomojweho kuri uyu wa 5 Kanama 2025, munama yahuje abafite Aho bahuriye n’isoko ry’imari n’imigabane muri Afurika yabereye I igali .
Iyi nama igamije kurebera hamwe uburyo ibihugu by’afurika byarushaho guhuza imbaraga ,no Kugira intumbero imwe mukuzamura ubumenyi ku byerekeye isoko ry’imari n’imigabane.
Avuga kuburyo bizakorwa, Rwabukumba Celestin ,ukuriye ihuriro ry’isoko ry’imari n’imigabane, avuga ko Kuba U Rwanda rugiye kwakira iyi nama ubugira 2 Ari amahirwe akomeye.
Ati"Duheruka kwakira iyi nama muri 2016,Kuba twongeye kuyakira ni umwanya mwiza wo kuyibyaza amahirwe kuburyo iki cyizere tuba tugiriwe kiba imbarutso n’umusemburo wo kuzamura no guhuza imbaraga nka Afurika” .
Celestin yongeyeho ko inama nk’iki idakwiye gufatwa nk’inama gusa,ahubwo guhura n’abashoramari n’abafata ibyemezo nk’amahirwe ahari yo kumenya aho gushora imari no guhuza ijwi nk’Abanyafurika.
Kugeza ubu isoko ry’imari n’imigabane ryihariwe n’Ubushinwa n’ibihugu by’Iburayi.biracyagoye ibigo bimwe nabimwe bitarakangukira kwitabira isoko ry’imari n’imigabane,kuko ahanini bihura n’ingaruka zo kutagira amafaranga afatika(Liquidity).
Abanyarwanda barakangurirwa kwinjira mu bukungu no gufasha abakiri bato guhanga udushya.ariko bikajyana n’imyumvire y’Abanyafurika ishingiye kukuba bakuraho imipaka ahubwo tukubaka ikiraro kiduhuza ,kidufasha guhangana n’indi migabane.
Inama y’ihuriro ry’isoko ry’imari n’imigabane rya Afurika(African Securities Exchanges Association (ASEA) yatangijwe mu 1993 nk’ikigo cy’isoko ry’imari n’imigabane cya Afurika. gihuriramo abafatanyabikorwa baturutse imihanda yose bavuye mu bigo 25 bibarizwa mu bihugu 37. Izaterana ku nshuro ya28 ku matariki ya 26-28 Ugushyingo 2025 I Kigali,ikazitabirwa n’abarenga 300.





Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *