skol
fortebet

Ubu gusura Pariki z’u Rwanda ntibigusaba kwerekana ko wipimishije COVID-19

Yanditswe: Friday 26, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB cyasohoye amabwiriza yorohereza ba mukerarugendo basurura Pariki z’Igihugu yerekana ko bitakiri ngombwa ko berekana ko bipimishije Covid-19 nk’uko byari bisanzwe kuva iki cyorezo cyagaragara ku Isi.

Sponsored Ad

Mu mabwiriza cyatanze kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, asaba abasura Pariki z’Igihugu gukomeza kwambara agapfukamunwa. Ku basura inyamabere ziboneka muri izo pariki, ariko amabwiriza yo kuba wipimishije Covid-19 yo yakuweho.

Itangazo ryanyujijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, rigira riti “RDB iramenyesha abantu bose ko bamukerarugendo basura Pariki z’Igihugu, ubariyemo n’abana barengeje imyaka 5, batagisabwa kugaragaza icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19. Cyakora, abasura inguge, harimo n’ingagi, bazakomeza gusabwa kuba bambaye udupfukamunwa.”

Ubukerarugendo bwo mu Rwanda kimwe n’ahandi ku Isi hose bwakomwe mu nkokora n’Icyorezo cya Covid-19 kuva cyatangira mu mpere za 2019 kigaragaye mu Bushinwa kigakwira Isi yose, kugeza ubwo hafatwaga ingamba zo kuguma mu rugo hagasigara hakorwa ingendo na serivisi nkenerwa z’ibanze gusa.

Kuri ubu urwego rw’ubukerarugendo bugenda bwiyubaka gahoro gahoro kugeza n’aho zimwe mu ngamba zari zarafashwe zigenda zoroshwa n’umubare wa ba mukerararugendo ukagenda wiyongera.

Ubukerarugendo ni umwe mu nkingi za mwamba zihetse ub ukungu bw’Igihugu aho bushobora kukinjiriza arenga miliyoni 400 z’Amadolari ya Amerika ku mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa