skol
fortebet

Ubu kwerekeza Kampala unyuze Cyanika ntibishoboka kubera imvura yangije umuhanda n’u Rwanda

author-image

Yanditswe na: Joseph Iradukunda
Kuwa: Friday 05, May 2023

Ubu kwerekeza Kampala unyuze Cyanika ntibishoboka kubera imvura yangije umuhanda n'u Rwanda

Sponsored Ad

skol

Imvura nyinshi imaze iminsi igwa mu karere ka Gisoro mu burengerazuba bwa Uganda yangije umuhanda uhuza umurwa mukuru Kampala n’ibihugu bituranye bya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda.

Igice cy’umuhanda cyasenyutse kiri ahitwa Kumurwa hagati y’akarere ka Kabale na Gisoro. Ibi byatumye gukora ingendo ziva i Kampala werekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyangwa mu Rwanda ukoresheje umupaka wa Bunagana cyangwa uwa Cyanika unyuze mu karere ka Gisoro bigorana.

Uyu muhanda wasenyutse kubera inkangu yatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa ijoro n’amanywa mu bice bitandukanye bya Uganda.

Amafoto ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga yerekana umuhanda wasadutsemo kabiri. Ibi byatumye utaba nyabagendwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa