skol
fortebet

Ububiligi:Abanyarwanda bari hatira gusigasira ururimi n’umuco binyuze mu kubitoza abana babo

Yanditswe: Wednesday 04, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abana benshi bavuka ku Banyarwanda baba mu mahanga birabagora kumenya Ikinyarwanda, imbyino gakondo, n’umuco w’igihugu cy’ababyeyi babo muri rusange, cyane cyane kubera kubura aho babitorezwa.

Sponsored Ad

Mu Bubiligi ihuriro ry’Abanyarwanda baba i Namur ryihaye intego yo gufasha muri ibi.

Iryo huriro buri mwaka ritegura igikorwa cyo kwigisha abana bavukiye mu Bubiligi imbyino nyarwanda, n’Ikinyarwanda.

Icyo gikorwa ngarukamwaka mu mujyi wa Namur, kitabirwa n’amagana y’Abanyarwanda bava mu bice bitandukanye by’Ububiligi.

Ku nshuro ya 12 iki gikorwa gitangiye, mu mpera z’icyumweru gishize kitabiriwe n’abantu bavuye mu turere twinshi tugize Ububiligi.

Imbyino nyarwanda nizo zicurangwa hano, aho usanga benshi mu rubyiruko rutaragera mu Rwanda rubyina izo njyana gakondo z’aho ababyeyi babo bavuka, mu buryo batojwe n’iryo huriro.

Philbert Rugumire umwe mu bategura iki gikorwa avuga ko intego yabo ari ukwibutsa abana babo ko bafite ubundi bwenegihugu, n’igihugu cyabo cy’u Rwanda.

Ati: “Aba bana bavukiye hano i Burayi, harimo n’abakuze usanga batazi Ikinyarwanda, ntibamenye n’imbyino za kinyarwanda, kandi twebwe twababyaye turi Abanyarwanda, ntidushobora rero kubyemera.

“Ni yo mpamvu dutegura uyu munsi, bakaza hano tukabigisha imbyino nyarwanda, tukabereka uko Abanyarwanda bambara, n’amateka yaranze u Rwanda, kandi twishimiye ko tubona benshi basigaye babizi”.

Rugumire avuga ko umuco w’igihugu cyabo ari umurage mwiza bashobora guha abana babo.

Assumpta Kabagema, umunyarwandakazi uba mu mujyi wa Namur afite abana babiri, yavuganye igishyika nyuma yo kubona abana be babyina imbyino nyarwanda.

Ati: “Nta kintu kiryoshye nko kubona abana twabyariye aha batubyinira indirimbo z’iwacu i Rwanda, bitwereka ko u Rwanda rudashobora kuzimangana muri bo.

“Twifuza ko ejo basubira mu Rwanda iyo twavuye gukora ibikorwa by’iterambere, ariko batazi ururimi ntibyakunda.”

Abategura iki gikorwa bemeza ko kimaze kwigisha Ikinyarwanda no gutoza umuco nyarwanda abana bagera ku 1,000.

Ububiligi – igihugu cyahoze gikoroniza u Rwanda – ni kimwe mu bihugu by’Uburayi birimo Abanyarwanda benshi.Fondation Roi Baudouin ivuga ko habarurwa abarenga 18,000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa