skol
fortebet

"Ubufatanye bwacu na Arsenal bwatwinjirije amafaranga menshi aruta ayo twayihaye" -Perezida Kagame

Yanditswe: Wednesday 29, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nzeri 2021, mu kiganiro cyakurikiye itangizwa ry’inama yiga ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, inama izwi nka Rwanda- Zimbabwe Trade and Investment Conference,Perezida Kagame yavuze kubyo u Rwanda rumaze kugeraho ndetse no ku ishoramari rwashoye mu makipe 2 akomeye i Burayi.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko abanenga u Rwanda ko rwashoye amafaranga menshi mu bufatanye na Arsenal cyangwa PSG bibeshya kuko n’ubundi u Rwanda rwamaze kunguka.

Ati "Nyuma ya 1994 nko muri 1998 twatangiye kubaka ibikorwa remezo ku bushobozi buke twari dufite.Twubatse Hotel.Iya mbere yacungwaga na Intercontinental nyuma iza kugirwa Serena gusa yubatswe ku mafaranga ya Guverinoma.

Twatatswe n’abantu badutuka ngo muri gusesagura amafaranga y’igihugu mwubaka hoteli y’inyenyeri 5 bakeka ko turi injiji.Twahisemo guceceka turavuga tuti wenda mu myaka 5 iri imbere bazumva ibyo turi gukora mu by’ukuri....Nyuma bamwe mu bikorera baravuze ngo dushaka iriya hotel."

Yakomeje ati “Ndakeka ko ababifata nabi ari abatabisobanukiwe, ntabwo ntekereza ko abo bantu baba bazi ibyo bavuga. Niba batekereza ko u Rwanda rwatangiye gupfusha ubusa amafaranga yarwo gutyo gusa, rukayaha abatanayakeneye nk’uko rwo ruyakeneye, aho niho urujijo rwabo rutangirira.

Ubufatanye dufitanye na Arsenal bwakuruye abantu benshi binjirije igihugu amafaranga menshi aruta ayo twahaye Arsenal. Sindi umucuruzi mwiza cyane ariko hano twabikoze neza.”

Yasubije kandi ku banenze ubwo bufatanye basaba Guverinoma y’u Bwongereza guhagarikira inkunga u Rwanda, ngo kuko iyikoresha mu bidafitiye igihugu akamaro.

Kagame yavuze ko atabona ikibazo kiri mu gukoresha inkunga neza, ikunguka.

Ati “Ni ukwibeshya, niba umpaye inkunga urashaka ko nyikoresha nte? Kuki ushaka kuntegeka uko nyikoresha? Niba ushobora kumpa miliyoni 50 nkazibyazamo miliyoni 300, ibyo urabinziza kubera iki?.”

Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’Ikipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Ayo masezerano yongeye kuvugururwa uyu mwaka, aza asanga andi yasinywe hagati y’u Rwanda n’Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa kuva mu 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa