Raporo nshya ku bijyanye n’umurimo mu Rwanda (Labour Force Survey), y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko mu gihembwe cya Kane cy’umwaka wa 2025 ubushomeri mu rubyiruko bwagabanyutseho 3% ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihembwe nk’icyo 2024.
Iyi raporo igaragaza ko mu rubyiruko, ubushomeri bwagabanutse bugera kuri 14.1% buvuye kuri 18.0% mu gihembwe cya kane cya 2024.
Muri raporo nshya y’igihembwe cya kane cya 2025, yagaragaje ko mu Rwanda abashomeri bagera ku 649.799 bangana na 11,7% bigaragaza igabanuka rya 3% ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2024 kuko cyari kuri 14,7% mu gihugu hose.
Ubushomeri bwagaragaye cyane mu bagore aho buri ku kigero cya 13%, mu gihe mu bagabo ari 10,5%. Mu rubyiruko, ubushomeri bwageze kuri 14,1% mu gihe mu bantu bakuze buri ku gipimo cya 10%.
Mu mijyi ubushomeri ni ho buri hasi mu Rwanda kuko buri ku kigero cya 11%, mu cyaro bukaba ku kigero cya 12%.
Muri rusange, mu gihembwe cya mbere cya 2025, Abanyarwanda bari bagejeje igihe cyo gukora, ni ukuvuga abarengeje imyaka 16 ni miliyoni 8.6.
Ni mu gihe abarenga miliyoni enye bangana na 56,7% bafite akazi, harimo abagabo bangana na 63,7%, abagore 50,4%, urubyiruko 52,2%, abantu bakuze 60,0%. Mu mijyi abafite akazi bangana na 64% naho mu cyaro ni 53,4%.
Muri miliyoni 4,8 bari bafite akazi mu gihembwe cya kane cya 2025 bakora mu byiciro bitandukanye birimo 39,6% bakora mu buhinzi, 15,5% bakora mu nganda naho 44,9% bakora mu zindi serivisi.
Raporo kandi igaragaza ko mu batari ku isoko ry’umurimo 48,7% bakora ubuhinzi bw’amaramuko, 24,1% ni abanyeshuri naho 27,2% ni abakuze cyane, abafite ubumuga, abacitse intege mu gushaka akazi n’abandi.
Mu myaka itanu ishize, ubushomeri mu gihembwe cya kane cya 2020 bwari kuri 20,3%, bugera kuri 23,8% mu gihembwe cya kane cya 2021, igihembwe cya kane cya 2022 bwari kuri 24,3%, igihembwe cya kane cya 2023 bwari 16,8% mu gihe mu gihembwe cya kane cya 2024 bwari 14,7%.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, aherutse kugaruka ku kibazo cy’urubyiruko rufite ubushomeri avuga ko hari n’igihe bashyirirwaho amahirwe ntibabimenye abasaba kwisuzuma no kwitegura bihagije kugirango atazajya abacika.
Muri gahunda y’igihugu ya kabiri yo kwihutisha iterambere, Guverinoma yiyemeje ko buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250 mu rwego rwo gushyigikira urubyiruko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *