Ubwizigame bw’u Rwanda bwitezwe kugera kuri miliyari 2,2$ mu 2026: Icyo bivuze ku muturage
Yanditswe: Wednesday 29, Apr 2026
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko byitezwe ko mu 2026 ubwizigame bw’u Rwanda buzazamuka bukagera kuri miliyari 2,2$ bivuze ko bushobora kwifashishwa mu gutumiza ibicuruzwa hanze mu gihe cy’amezi 4,3. Ikigereranyo cya Minisiteri y’Imari ni uko mu gihe kiri imbere, ni ukuvuga nyuma ya 2026 buzazamuka bukagera kuri miliyari 2,6$.
Mu 2025, ikigereranyo cyari uko buzagabanuka bukagera kuri miliyari 1,8$ bivuze ko bwafasha igihugu mu gihe cy’amezi 3,7 buvuye kuri miliyari 2,4$ bwariho mu 2024 aho bwashoboraga kwifashishwa mu gihe cy’amezi 5,3 mu gutumiza ibintu mu mahanga.
Ubusanzwe abahanga mu bukungu bagena ko igihugu gikwiriye kuba gifite ubushobozi bw’ubwizigame cyakwifashisha mu gihe cy’amezi ane. Iyo ubwizigame buri munsi y’ayo mezi, biba bivuze ko igihugu gishobora kwisanga mu bibazo kikananirwa gutumiza ibintu gikeneye.
MINECOFIN isobanura ko ubwiyongere bw’aya mafaranga buzava mu ishoramari abashoramari bazakora mu gihugu.
Ubwizigame bw’igihugu akenshi bukunze kuba buri mu mafaranga y’amahanga cyane amadolari yifashishwa ku isoko mpuzamahanga ku buryo byoroha mu gutumiza ibintu mu mahanga. Bushobora no gushyirwa mu yindi mitungo irimo nka zahabu n’indi ishobora kugenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu.
Kuva mu mwaka ushize, Banki Nkuru y’u Rwanda yatangiye kugura zahabu yifashishwa mu bwizigame. Byitezwe ko muri Kamena uyu mwaka aribwo hazatangazwa ingano ya zahabu BNR yaguze.
Zahabu ni umutungo udapfa gutakaza agaciro, ari nayo mpamvu kuva mu myaka ya kera, yakomeje kwizerwa nk’uburyo bwiza bwo kubika umutungo no gukora ishoramari.
Ubwizigame bugabanyuka iyo igihugu gitumiza mu mahanga ibintu byinshi kurusha ibyo cyohereza, icyo gihe ifaranga ritangira guhungabana mu gaciro, bigasaba ko Banki Nkuru igoboka.
Mu yandi magambo, niba ifaranga ry’u Rwanda riri gutakaza agaciro cyane ugereranyije n’idolari, biba bivuze ko abantu bakeneye amafaranga menshi kugira ngo bagure idolari. Icyo gihe banki nkuru ishobora kugoboka igashyira ku isoko amadolari ibitse mu bubiko. Ibyo bituma amadolari aboneka, kuyabona ntibyongere guhenda, bigatuma isoko ry’ivunjisha ryongera gutekana, bikanagabanya itakazagaciro k’ifaranga ry’igihugu.
Ku muturage usanzwe, ubwizigame buri hasi bw’igihugu biba bivuze ko ashobora kugerwaho n’itakazagaciro k’ifaranga, rituma ibitumizwa mu mahanga bihenda, ibiciro ku masoko bikazamuka, bikanatuma n’ubushobozi bwe bwo guhaha bugabanuka. Muri make, bituma ibintu bihenda kurushaho.
Mu 2024/25, imibare igaragaza ko amafaranga igihugu cyinjije aturutse hanze yiyongereye akava kuri miliyoni 217$ akagera kuri miliyoni 274$, bivuze ko igihugu cyinjije amafaranga menshi aturutse mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga, gukora ishoramari no mu nguzanyo. Ibyo byatumye igihugu kibasha kongera ubushobozi bwo gutumiza ibintu hanze.
Imibare igaragaza kandi ko u Rwanda rwacuruje ibicuruzwa byinshi birimo na zahabu ku bindi bihugu, aho agaciro kabyo kageze kuri miliyari 1.739$ kavuye kuri miliyari 1.575,7$ bingana n’izamuka rya 10,4%.
Ubu bwiyongere bushingiye ahanini ku izamuka ry’umusaruro w’agaciro k’ikawa n’ingano y’iyoherezwa mu mahanga.
Ku rundi ruhande, ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga nabyo byazamutseho 5%. Byinshi mu byo u Rwanda rutumiza hanze ni ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, ibikoresho bikoreshwa mu nganda, imashini, ikomoka kuri peteroli n’ibindi.
Mu bindi u Rwanda rwohereje mu mahanga byazamuye agaciro harimo nk’indabo, ibikomoka ku matungo n’ibindi. Ibyo ubwabyo byihariye 61,6% by’ibyoherezwa mu mahanga.
Ikindi gice kinini kirimo ibitumizwa mu mahanga bikongera bikoherezwa mu bindi bihugu, aho byihariye 36,7%.
Hanyuma kandi hari ikindi cyiciciro kirimo amabuye y’agaciro cyane ayo mu bwoko bwa Tin, Tungsten na Tantalum azwi nka 3Ts, aho yihariye 15,2% y’ibitumizwa mu mahanga, mu gihe ubucuruzi bwambukiranya imipaka butanditse bwo bwihariye 9,7%, ikawa ni 6,7% mu gihe icyayi ari 6,4%.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *