Umubare w’ibigo byo mu Rwanda byandika ibyo bikora wikubye kabiri mu myaka itanu
Yanditswe: Tuesday 27, Jan 2026
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyagaragaje ko kuva mu 2020 kugeza mu 2024, umubare w’ibigo byandika ibyakozwe mu Rwanda wikubye kabiri, uva ku 15.953 ugera ku 36.706.
Iyi mibare igaragara muri raporo ya NISR y’ubushakashatsi ku bikorwa bitandukanye mu Rwanda, yo ku wa 31 Ukuboza 2025.
Igaragaza ko mu 2023, mu Rwanda hari ibigo 31.394 byandika ibyakozwe, byari bifite abakozi 446.598. Kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2024, hari abakozi 559.760 bibumbiye mu bigo 36.706 byandika ibyakozwe.
Mu bigo 36.706 byari mu Rwanda mu 2024, ibito cyane byari 4.125, ibito byari 17.664, ibiringaniye byari 9.415, naho ibigo binini byari 5.502. Ibigo 9.207 ni byo byayoborwaga n’abagore, 27.499 byo byayoborwaga n’abagabo.
Ibigo bito cyane biba bifite abakozi bari hagati y’umwe na batatu, ibito bigira abari hagati ya bane na 30, ibiranganiye bigira hagati ya 31 na 100, naho ibigo binini bigira abarenze 100.
Mu 2024, ibigo by’ubucuruzi, gukanika imodoka n’ibindi binyabiziga ni byo byari byinshi mu Rwanda. Iyi raporo igaragaza ko byari 17.155, bigakurikirwa n’ibitanga serivisi z’amacumbi byari 5.246, iby’uburezi byari 5164 n’inganda zari 2037.
NISR yasanze mu 2024, mu gihugu hari ibigo 241.354 bitandika ibyakozwe byari bifite abakozi 347.683, bivuye kuri 229.386 byariho mu 2023, byari bifite abakozi 358.838. Mu 2020 byari 203.655, bifite abakozi 297.568.
Byagaragaye ko mu mwaka wa 2024; 87,0% by’ibigo ari byo bitabaruraga ibikorwa byabyo ku buryo buhoraho mu Rwanda. 11,4% by’ibigo byabaruraga ibyo bikora na 19,6% mu bitabarura ibyo bikora bigaragaza ko ingwate idahagije ari mbogamizi yo kugera ku nguzanyo.
Mu 2024, amafaranga yinjijwe n’ibigo bikora ibaruramari yari miliyari 16.315 Frw, hasohorwa miliyari 13.770 Frw. Mu 2020, hinjiye miliyari 7.282 Frw, hasohoka 7.295 Frw. Mu 2023, hinjiye 13.973 Frw, hasohoka miliyari 15.109 Frw.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *