skol
fortebet

Umudasso urya cyangwa akambara ibyo yambuye abazunguzayi ... ’nitumubona tuzamuhana’- Meya Kayisime

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ akarere ka Nyarugenge mu mugi wa Kigali buhakana amakuru y’ uko abashinzwe gufata abazunguzayi bafata ibyo babambuye bakabyambara ibindi bakabirya. Umuyobozi w’ akarere ka Nyarugenge avuga ko umudasso ubikora ari nka wa mukobwa uba umwe agatukika bose, agashimangira ko uwafatwa abikora yahanwa
Amakuru y’ uko abashinzwe kurwanya ubucuruzi Leta y’ u Rwanda yita ubw’ akajagari bafata ibyo bambuye abazunguzayi bakabyitwarira atangazwa n’ abazunguzayi bavuga ko bajya bababona bambaye (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ akarere ka Nyarugenge mu mugi wa Kigali buhakana amakuru y’ uko abashinzwe gufata abazunguzayi bafata ibyo babambuye bakabyambara ibindi bakabirya. Umuyobozi w’ akarere ka Nyarugenge avuga ko umudasso ubikora ari nka wa mukobwa uba umwe agatukika bose, agashimangira ko uwafatwa abikora yahanwa

Amakuru y’ uko abashinzwe kurwanya ubucuruzi Leta y’ u Rwanda yita ubw’ akajagari bafata ibyo bambuye abazunguzayi bakabyitwarira atangazwa n’ abazunguzayi bavuga ko bajya bababona bambaye imyenda babambuye.

Uwitwa Uwase Fatuma yatangarije Izubarirashe ati “Buracya ibyacu ugasanga barabyambaye kandi byitwa ngo babijyana muri polisi, tukabona abayobozi badufata ku muhanda bat wambariye imyenda, amasogisi!”

Undi muzunguzayi witwa Angelina we ati “Arabitwara ejo mugahura abyambaye. Akwaka imbuto agashyira umugore we agateka.”

Ibi bivugwa n’ abazunguzayi, Umuyobozi w’ akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba arabihakana akavuga ko ibyamburwa abazunguzayi bijyanwa mu bubiko butatu buzwi.

Ubwo bubiko ngo bumwe buri Rwampara, ubundi mu mugi wa Kigali na Kimisagara.

Uretse ubu bubiko butatu, Meya Nzaramba avuga ko hari ubundi bubiko bunini buri mu murenge wa Mageregere bujyanwamo ibyambuwe abazunguzayi iyo bimaze kuba byinshi.

Akomeza agira ati “Ibibora rero nk’imbuto, imboga, turabimena, ibyo kuvuga ko Abadasso baba babitwara, navuga ko twashyizeho uburyo bwo kubikurikirana.”

Yakomeje agira ati “Imyenda kuvuga ngo yahura n’umuntu ejo awambaye, na byo navuga ko atari byo kuko imyenda irasa, nshobora kuba mfite imyenda y’ubururu nawe uyifite.”

Meya Nzaramba avuga haramutse hari Umudasso wakoze ayo makosa yaba ari nka wa mukobwa uba umwe yakora ibara agatukisha bose. Ati “uwo nitumumenya tuzamuhana ku giti cye.”

Umuyobozi w’ akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba

Nzaramba avuga ko ikurwamo iyo bibaye ngombwa.
Ati “Tubikuramo tukabigabanya ababikeneye, iyo habaye nk’igikorwa runaka gisaba kwifashisha ibyo bintu, turabitwara ababitwaye bakabisinyira.”

Asabwe gutanga ingero z’ibikorwa bisaba kwiyambaza imyenda yatswe abazunguzayi, uyu muyobozi yirinze gutanga ingero, gusa avuga ko iyo myambaro idapfushwa ubusa.

Abajijwe niba byaba bihabwa nk’abakene cyangwa nk’abana baba mu bigo by’imfubyi bitarafungwa, uyu muyobozi yirinze kubihakana cyangwa ngo abyemeze, ati “Dufite ibikorwa byinshi tubijyanamo, bitewe n’abantu babidusabye, rwose hari ibikorwa byinshi.”

Uwabona umuzunguzayi afashwe n’umuntu utambaye imyenda y’abashinzwe umutekano, ashobora gukeka ko yambaye imyenda isanzwe kugira ngo batamutahura bakiruka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge ariko yabwiye umunyamakuru ko ibyo kuba abazunguzayi bafatwa n’abantu batampaye imyenda y’akazi ari bwo abyumvise.
Yunzemo ati “Ntabwo twebwe rwose dufata abasivili kugira ngo bajye gufata abazunguzayi, hari irondo ry’isuku, n’Abadasso, ni izo nzego ebyiri dufatikanya na zo ngo duce akajagari.”

Ashimangira ko ufata abazunguzayi agomba kuba yambaye impuzankano nk’uko umusirikari uri mu kazi aba yambaye imyenda ya gisirikari ngo bamutandukanye na rubanda.

Ati “Utambaye impuzankano ntabwo yemerewe gufata abazunguzayi, n’aho bizagaragara uwo muntu tuzamufata ku giti cye, nta n’ubwo tuzamukurikirana nk’urwego.”

Ikibazo cy’abazunguzayi kimaze imyaka myinshi kitarangira burundu. Meya Nzaramba avuga ko guca abazunguzayi ari urugamba rukomeza, kandi ko ubuyobozi butazadohoka.

Yishimira umusaruro urwo rugamba rugenda rutanga, agashima abemeye kuva mu bucuruzi bwo ku muhanda bakayoboka amasoko bubakiwe n’ubuyobozi.
Umwaka ushize abazunguzayi bubakiwe amasoko 12 mu Mujyi wa Kigali, bakayakoreramo batishyura amazi n’umuriro ndetse batanakodesheje ibibanza mu gihe cy’umwaka wose.

Meya Nzaramba avuga ko bitumvikana ukuntu Leta yakwemera gutanga amafaranga ibihumbi 200 ku muzunguzayi umwe, ariko ugasanga bamwe baragaruka ku muhanda.

Abavuye muri ayo masoko ku ruhande rwabo, bamwe bavuga ko ayo masoko yubatswe ahantu hatari abakiliya, abandi bakavuga ko gucururiza mu isoko bisaba ibishoro binini badafite.

Ibitekerezo

  • Mwahereye kururiya wejobundise? harya nawe ntawe mwabonye? Wa wundi wishe umumama nawe ntawe mwabonye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa