Umujyi wa Kigali ugiye kwisubiza ibibanza ba nyirabyo banze kubaka
Yanditswe: Tuesday 03, Sep 2024

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa 03 Nzeri 2024,Meya w’Umujyi wa Kigali yabwiye abanyamakuru ko Umugi ayoboye uzisubiza ibibanza bigaragara hirya no hino mu mugi bene byo banze kubaka
Ni igikorwa Mayor yasobanuye ko bazakora bisunze ububasha umugi wa Kigali uhabwa n’Itegeko ribemerera kwisubiza ubutaka benebwo banze gukoresha ibyo bwagenewe gukorerwaho.
Asobanura iki kibazo Mayor w’umugi wa Kigali Dusengiyumva Samuel avuga ko ibibanza byinshi bikigaragara bitubatse biterwa ahanini n’abaguze ibibanza ngo bikomeze kugenda byunguka! Ari nayo mpamvu ngo batajya bihutira kubyubaka!
Mu myaka ibiri ishize, umugi wa Kigali wari watanze impuruza nk’iyi aho wavugaga ko hari ibibanza bisaga 700 bitubatse kandi ko banyirabyo bagiye kubyamburwa bigahabwa abafite ubushobozi bwo kubyubaka.
Nubwo impuruza nk’iyi yari yatanzwe, ntibyakemutse burundu kuko n’ubundi ibibanza bitubatse byakomeje kwiyongera kandi biboneka ko benebyo nta gahunda benebyo bafite yo kubyubaka.
Kuri iyi nshuro rero, birasa n’aho umugi wa Kigali utazakomeza kurebera cyane ko icyerekezo umugi ufite muri iyi manda y’imyaka 5 Big Samu na bagenzi be bagiye kuyobora umugi wa Kigali ishobora kuzahindura byinshi
Mu kiganiro n’Abanyamakuru Meya w’Umujyi wa #Kigali avuze ko bagiye gukoresha uburenganzira bahabwa n’Amategeko Umujyi wisubize ibibanza ba nyirabyo banze kubaka!
Muri iki kiganiro Meya yavuze ko haba harimo abaguze ibibanza ngo bikomeze kugenda byunguka! Ari nayo mpamvu ngo… pic.twitter.com/Xth4Da5QRD
— HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI) September 3, 2024
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *