skol

Umukunzi wa golf, ikawa n’umuziki: Ubuzima bwihariye bwa Visi Guverineri wa BNR, Nick Barigye

Yanditswe: Thursday 18, Dec 2025

featured-image

Iminsi itandatu ni yo ibura ngo amezi atanu yuzure Nick Nick Barigye ari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR). Ni inshingano yagiyeho asimbuye Dr. Nsengiyumva Justin wagizwe Minisitiri w’Intebe.

Yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Crystal Ventures (CVL) Ltd, mu gihe mbere yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo RFL (Rwanda Finance Limited) kigamije gukurura ishoramari mu Rwanda.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire yihariye y’inzego, yakuye muri Kaminuza y’Ubucuruzi ya Strathmore muri Kenya, n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu micungire y’imari yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu kiganiro kinyuzwa kuri iyi banki abereye umuyobozi wungirije, yagaragaje byinshi ku buzima bwe bwite ubw’akazi n’ibyo akunda gukora hanze yako.

Yavuze ko akigera muri iki kigo yahasanze abantu barajwe ishinga no kugiteza imbere, basobanukiwe inshingano zabo, byose bakabikora kinyamwuga.

Ati: “Naribwiye nti ‘Nick’ aha ni ho ukwiriye nubwo uri mushya. Ugomba gukora uko ushoboye muri iyi minsi yawe ya mbere.”

Akigera muri BNR yahuye na Guverineri wa BNR, Hakuziyaremye Soraya kuko ari mu bantu ba mbere yagombaga guhura na bo ngo bamubwire icyerekezo cyayo n’ibindi bijyanye na yo.

Muri byinshi bagombaga kuganiraho, Barigye yabajije Hakuziyaremye iby’ingenzi agomba kwitondera. Ati “Yarabinsobanuriye ndetse ni byo ngenderaho uyu munsi. Ni ingenzi cyane.”

Nubwo ari inararibonye mu bijyanye n’imari, ubu ari kwiga byinshi bijyanye n’uburyo politiki zitandukanye zihindurwamo impinduka nziza mu buryo bufatika. Ari kwihugura kandi ku bijyanye no guhanga ibishya, kudahungabana k’ubukungu n’ibindi.

Ati: “Icyo nzanye ni uburyo bushya bwo kureba ibintu, imyumvire mishya, kubakira ku bunararibonye bwanjye.”

Hanze y’imirimo isanzwe, Barigye yabajijwe ubundi bumenyi yumva yabamo inzobere. Atazuyaje yavuze ko ari gukina Golf. Ati “Ni ingenzi mu guhuza akazi n’ubuzima bwa buri munsi.”

Ibyo bijyana no gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, mu gufata ibyemezo byihuse, gusesengura amakuru, no kuyakoresha mu gufata ibyemezo.

Uretse Gold Barigye ntiyatanzwe n’umuziki. Akunda cyane indirimbo izwi nka "Jerusalema" y’Umu-DJ wo muri Afurika y’Epfo unatunganya indirimbo uzwi nka Master KG yafatanyijemo na Nomcebo.

Ati: “Ni nziza cyane. Ni umuziki ufite injyana nziza, intego, kandi yuzuye imbaraga. Ni ko nanone mbona ubuyobozi. Ni uguhuza ibikorwa nta we usigaye kandi uharanira guhora uteye imbere.”

Mu bintu bibiri atagomba kuva mu rugo asize harimo telefone ye kuko ituma aboneka cyangwa na we akabona abo akeneye binyuze mu guhana amakuru, haba ku bo bakorana, abafatanyabikorwa n’abayobozi bagenzi be.

Icya kabiri ni agakayi ko kwandikamo ibintu by’ingenzi nk’umuntu ukunda kuba ari mu nama zitandukanye, agahita yandikamo ibirekerezo yungutse kugira ngo atabyibagirwa.

Ati: “Nanone, numva kenshi ko ibitekerezo byiza biza mu nama. Bityo, kugira agakayi ko kwandikamo ibyo bintu ni ikintu cy’ingenzi ngomba kuba mfite.”

Yabajijwe n’icyo akunda kunywa hagati y’icyayi n’ikawa, nta kuzuyaza avuga ko akunda ikawa ariko idakakaye. Ati “Nkigera mu biro mba ngomba kujya kureba café latte.”

Mu myaka 15 ishize Barigye yakoreye mu bigo bitandukanye byateye imbere muri Afurika.

Mbere yo kuyobora Rwanda Finance Limited, Barigye yabaye mu buyobozi bw’ikigo Karisimbi Business Partners gikora ishoramari, kikanatangamo ubujyanama. Kuva mu 2008 kugeza mu 2014, ho yari yarabaye umwe mu bayobozi bakuru muri CVL.

Yavuze ko kugira ngo urwego rw’amabanki rutere imbere muri iki gihe bisaba umuhati wo kongera gutekereza ku buryo bwose bwafasha no gushimangira ingingo y’ubufatanye, kuko ibihe Isi irimo bigoye. Ati “Nta kigo kimwe cyabasha kubyikemurira.”

Guverineri Wungirije wa BNR, Nick Barigye yagaragaje uburyo akunda akazi ke, umukino wa golf n’ikawa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa