skol
fortebet

Umunyarwanda utazarya ku madorari ya CHOGM azaba yirangayeho “Mugabere Robert”

Yanditswe: Monday 23, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM, izaba mu kwezi kwa gatandatu mu minsi ikabakaba 30 iri imbere.

Sponsored Ad

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango ubusanzwe iba buri myaka ibiri, mu 2018 nibwo iyabereye i Londres yemeje ko izakurikira izabera mu Rwanda.

Imyiteguro irarimbanije hubwakwa amahoteri mashya, imihanda n’ibikorwa by’ubucuruzi bigamije gukurura amarangamutima y’abashoramari

CHOGM n’inama byitwezwe ko izasigira abanyarwanda agatubutse kandi mungeri zose, ariko mugihe hatabaho amakusa mu kuyishishikariza abanyarwanda.

Hari bamwe bakomeje kunenga uburyo iyi nama yamamazwamo n’uburyo ishishikarizwa abanyarwanda, bakavuga ko bizatuma amahirwe y’iterambere ihatse atagerwaho mu gihe leta yakomeza muri uwo mujyo.

Umunyamategeko Robert Mugabe yahamagariye abanyarwanda gukora iyo bwabaga ngo buri wese kugiti ke amadorari abazitabira inama CHOGM bazazana azayasigaraneho.
Icyakora ngo bisaba gushiruka ubute no gushishoza byimbitse ku gashya wahanga uhereye kubyo ufite kandi kagakurura amarangamutima y’abanyamahanga bakakugana.

Yagize ati “ munyarwanda aho uri hose gerageza uburyo CHOGM izagusigira amadorari. Biroroshye, hera kutuntu duto dutaka ubwiza bw’igihugu buhari cyangwa ibyo ucuruza nk’inyanya n’ibindi ,ubihe isuku ihagije ubundi nakubwira iki ucuruze wunguka.”

Mugabe yongeyeho ko leta nayo igomba kurenga imyumvire yo gukumira abanyarwanda ahubwo ikoroshya ingamaba kugirango amahirwe ahari atugereho twese. Bitaba ibyo , amakosa azakorwa azatuma ntayindi nama twazategura ngo igende neza kuko iyi yaba yatunaniye.

Ni mugihe u Rwanda rufite gahunda yo guhinduka igicumbi cy’ubukerarugendo no kwakira inama zikomeye mu mugambi wagutse w’iterambere rirambye.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko bugeze kure imyiteguro yo kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, CHOGM.

Iyi nama izabera mu Rwanda muri Kamena 2022, aho biteganyijwe ko izahuriza mu Mujyi wa Kigali ababarirwa mu bihumbi umunani baturutse mu bihugu 54 bigize Umuryango wa Commonwealth.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa