skol
fortebet

Umunyarwanda wifuza gusura ingagi bizamusaba kwishyura amafaranga agera kuri 1,200,000

Yanditswe: Sunday 07, May 2017

Sponsored Ad

Amafaranga Umunyarwanda ushaka gusura ingagi yishyuraga yavuye ku bihumbi 30 agera kuri miliyoni n’ ibihumbi 200 bivuze ko yikubye inshuro 40.
Kuri uyu wa 6 Gicurasi 2017 Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko ikiguzi cy’ uruhushya rwo gusura ingagi, cyikubye kabiri aho cyavuye ku madolari 750 kigera ku 1500$ ku bantu bose kandi kigahita gitangira gukurikizwa.
Umuyobozi ushinzwe ibyanya byo mu Rwanda yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko ibyo biciro bishya bireba buri muntu wese yaba (...)

Sponsored Ad

Amafaranga Umunyarwanda ushaka gusura ingagi yishyuraga yavuye ku bihumbi 30 agera kuri miliyoni n’ ibihumbi 200 bivuze ko yikubye inshuro 40.

Kuri uyu wa 6 Gicurasi 2017 Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko ikiguzi cy’ uruhushya rwo gusura ingagi, cyikubye kabiri aho cyavuye ku madolari 750 kigera ku 1500$ ku bantu bose kandi kigahita gitangira gukurikizwa.

Umuyobozi ushinzwe ibyanya byo mu Rwanda yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko ibyo biciro bishya bireba buri muntu wese yaba Umunyamahanga cyangwa Umunyarwanda. Ubusanzwe Umunyarwanda wifuzaga gusura ibyanya byo mu Rwanda yishyuraga ibihumbi 30.

Nk’uko iki kigo cyabisohoye mu itangazo kuri uyu wa Gatandatu, hanashyizweho icyiciro gishya aho uzajya asura umuryango wose w’ingagi azajya yishyura 15, 000$ agahabwa n’umuherekeza.

Ariko ryongeyeho ko icyo giciro gishya kitareba abakerarugendo bari baramaze kwishyura amatike yo gusura ingagi mbere y’isohoka y’iri tangazo.

Abazajya basura izindi parike zirimo Nyungwe na Akagera nibura mu gihe cy’iminsi itatu basuye n’ingagi, bazajya bagabanyirizwa 30%.

Ikindi ni uko abantu bazajya baba baje mu nama bagasura ingagi mbere cyangwa nyuma yayo bazajya bagabanyirizwa kugera kuri 15%.

RDB isobanura ko kongeza igiciro bigamije gushyigikira uburyo bwo kubungabunga pariki ndetse bikazanafasha mu iterambere ry’abayituriye.

Uko kwiyongera kw’igiciro kuzatuma isaranganywa ry’umusaruro ku baturiye pariki wiyongera, kuva kuri 5% kugera ku 10%.

Mu myaka 12 ishize, imishinga isaga 400 yo gufasha abaturiye pariki yaruzuye irimo amavuriro, amashuri, ibikorwa by’ubucuruzi, n’ijyanye no gutanga amazi meza mu baturage.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko iyo mishinga yateje imbere abantu batuye hafi ya za pariki.

Yagize ati “ Gusura ingagi ni umwihariko. Twazamuye igiciro kugira ngo bifashe imishinga yo kuhabungabunga. Turashaka kandi gukora ku buryo imiryango ituye hafi ya pariki ibona umugabane munini w’ibyinjizwa n’ubukerarugendo kugira ngo byunganire imishinga y’iterambere ariko binabateze imbere mu buryo bw’ubukungu.”

Hoteli nziza ziri gufungurwa mu Karere ka Musanze ndetse na gahunda zitandukanye ziri gushyirwaho kugira ngo hahazwe ibyifuzo by’abasura mu Kinigi, harimo kongera udushya ahari ikigo cy’ikoranabuhanga, hakongerwamo ibiro bigezweho na serivisi z’ubukerarugendo zirimo amasomo yo kubungabunga pariki, ahazajya higira abana n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Ingagi zo mu birunga ni nke ku Isi, hasigaye izigera kuri 880 gusa, u Rwanda rukagiramo 62% yazo. Imiryango y’ ingagi zo mu birunga yariyongere iva ku 9 muri 2010 magingo aya igera kuri 20.

Ibitekerezo

  • Hahaha ariko Akamanzi rwose nawe ye ubwo se sikwaka uburenganzira abanyarwanda kubyiza bitatse igibugu cyacu ubwo umuturage yinjiza angahe kuburyo yabona 1.200.000 yokujya kureba ibikoko
    Yewe niba toursime utayikubise inshuro nzaba ndeba gusa bibanze bige munteko zombi babyige neza

    nibihumbi30 byatangaga bake cyane none ngo milioni namaganaaaaa hhhhhh ...

    Impamvu batanze ntuzumvikana none se barabye basanga abanyarwanda basura ingagi ari benshi none bashaka ko baganuka?amahirwe masa

    Impamvu batanze ntuzumvikana none se barabye basanga abanyarwanda basura ingagi ari benshi none bashaka ko baganuka?amahirwe masa

    Ntibisobanutse ntamakimwe mwashingiyeho kwaka umwenegihugu milioni na magana nkubwo ntasoni biteye ababikoze koko ahubwo nayarariho bari kuyagabanya kugirango umubare wabasura za parki ni ingagi wiyongere naho ibyo mwakoze ni ukubirukana nabanyamahanga abazayatanga nibake muzabibona kuki mushaka gukumira abasura mukinigi amahoteli arahari ahubwo numva mwagabanya igiciro mukungukira kumbwinshi bwabaza kuhasura

    hhhhh ntimukanyice rwose,igihugu bagifata mwarihe?none babure kubizamura ngo babone uko bubaka imiturirwa yabose ngo murabenegihugu,ubuse iyo usora n’urushinge rwi10 ukarusorera 20 nuko wishimye?hhhh nimutuze mwabantumwe nyine akaje mwakire,none????

    Ubu ni uburyo bwo gukumira abenegihugu mu kwishimira ibyo Imana yaremye biri iwabo. Umunyarwanda wabuze nayo kwishyura mituwele azabona ayo kureva ingagi. Bari bakwiriye kureka abanyarwanda basura ingagi hakurikijwe ibyiciro tubarirwamo.

    Birababaje kuba mukubye mukubye ibiciro bingana kuriya niko ni nabangahe bakemura ibibazo bafite bagasagura ariya mafaranga yo gusura ingagi ejubundi warabonye itangazo rivuga ko hari abakozi bareta badafite amazu yo kubamo kandi arabakozi bareta ubwose wambwira ko abazasura ingagi nibande nimwerure muvuga ko zizasurwa nabanyamaha tubinye yamadorari bavuga umunyarwanda yakwinjiza ku mwaka ntiturayageraho none mushyize igiciro kiyarenze ubwo bisobanuye iki? ndumiwe pee murakoze

    Bahaye uganda na Congo bamukerarugendo! Muzambwira mugihe kizaza! Ibi bazabisubizaho mu minsi mikeya nibamara kubura ayo binjizaga.

    Nange ndareba nkasanga iryo zamuka ritarakoranywe ubushishozi mba ndoga Myugariro !!!

    kwikuba inshuro 40 !!??? abaturage baturiye Pariki nibwo bazagerwaho numusaruro uva mu ngagi se ubundi akayabo kavagamo ntacyo kakoreshwaga? yaterwaga imirwi akaba iyanga ??? Ibi bintu biteye impungenge numva bakwiye gusobanurira inteko inyigo y’uwo mushinga ntashidikanya ko wizwe nabi. Murashaka kugaruza ayaguzwe Rhino se? Ahubwo nabazaga murabakumiriye.

    mbega igihugu kirimo ibisambo byindanini umunyarwanda wakwivana imwe name maganabiri ninde se imana yatwihereye inyamaswa none murikuzitwaza mwiba avanyarwanda eee sha ubunubujurapee iyomuyaca abobanyamahangase namirongo itatu yarimenshi kubanyarwanda congo irabakoranaye

    goma ya congo yabonaga abazungu benshi noneho barikuba nkijana nibahubake amahotel men shi ahubwo ingage zabo zigiye kubinjiriza pe RDB umuntu wayitekerereje yahubutse cyane harya ngo nukugira muzamure twe tuhatuye mutumariye ikise mwashyize murizonda zanyu mukareka kutwitwaza

    icyambere namafranga kd umwenegihugu niwe f ibyomubireke

    Hahahah nibashaka bakube incuro ijana ntazo nendaga kujya kureba,gusa bagiye kubura n’abo bake bajyagayo,nanone biratangaje ukuntu umuntu azamura igiciro cy’ikintu agakuba 40x ubwo abanyarwanda batunze angana iki?

    Ariko kuki mubeshya?
    Nta banyamakuru dufite,ayo mafaranga yishyura abanyamahanga ntago ari abanyarwanda.
    Ubusanzwe umunyarwanda yishyuraga ibihumbi 30 ,ukunyamahanga akishyura 750$ nubundi rero abongerewe ni abanyamahanga si abanyarwanda

    hhhhhh!!Ntacyo Tuzajya Tuzireba kuri TV or mu Bishushanyo!

    hahahaha ariko ubwo koko ingagi nayitangaho n’100 koko ntanubwo nayireba kuri TV rwose

    Ariko ko HE Kagame wacu ahora utubwira kwohaza tukabona gusagurira abanyamahanga nkubu iyi nkuru yamugezeho akaturenganura yo kabyara.!
    Ubuse 1 200 000 ni ukuyigura cyangwa ni ukuyikodesha nkicyumweru uyitegereza.
    Oya peee inama yagiriye abikorera nyarwanda namwe irabareba ntampamvu yo gukora akantu kamwe ngo wifuze kugakiriraho rwose.!

    Nendaga kuzajya kuzireba none mbigagarikiye aha. Ubwo abanyamahanga bazazirebe.

    Nendaga kuzajya kuzireba none mbigagarikiye aha. Ubwo abanyamahanga bazazirebe.

    Haahhhahhhhh!! Akabi gasekwa nk’akeza koko!!! Maze nari ntegereje ko byibura bagabanya kugera nko kuri 5,000!!! None ngo 1,200,000 Frw!!! Nzajya nzireba kuri TV na Youtube.

    njye hubwo ndumva bayashyira kuri 2000000 tukiha agaciro tukazisura koko kandi mwibuke ko wenda numushahara wa mwarimu bagiye kuwukuba 20 mwarimu arajya ahembwa 800000 nawe , usibye kwijijisha urumva ingagi arizo zasigara inyuma politique ihari niyo gushaka aho ifaranga ryose riri nonese murabona convention centre iziyishyura? murabona indege twikopesha ziziyishyura ? murabona imishahara yabayobozi iziyishyura ese muziko deputé ahembwa 1000000 minisitiri akaba 2400000? mwibuke ko dufite aba deputé hafi 80 abasenateur naba minister nonese ko namwe mwijijisha za V8 zirirwa zibaca iruhande muziko ziriha? gusa ndabasaba muri ayo mafaranga agiye kuboneka muzibuke abasirikare barara ijoro bagahembwa 34000 mubahe byibuze nka 100000 . sinabonye ejobundi baribye 30000 mbere yo kurasa umuntu babuze ayo bamwishura? igiciro kwiyongera ndagishyigikiye kandi mwibuke ko ibiciro byiyongera buri munsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa