skol

Umusaruro w’amahoteli na Resitora mu Rwanda wagabanutseho 34% kubera ingaruka za Covid-19

Yanditswe: Wednesday 16, Jun 2021

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR,cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2021, umusaruro mbumbe w’Igihugu wiyongereye, ariko mu rwego rw’amahoteli na za Resitora wabaganutse bikabije kubera Covid-19 bigera ku kigero 34%.

Mu gihembwe cya mbere cya 2021, umusaruro mbumbe w’igihugu wari miliyari 2,579 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri Miliyari 2,410 mu gihembwe cya mbere cya 2020.

Umusaruro muri Serivisi wari 46% by’umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi bwatanze 27%, inganda zitanga 20% by’umusaruro mbumbe wose.

Muri iki gihembwe, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje guhura n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Ibi byatumye umusaruro mbumbe wiyongera ku rugero rwa 3.5%.

Mu byiciro binyuranye by’ubukungu; umusaruro uhagaze ku buryo bukurikira:
• Ubuhinzi : 7%
• Inganda : 10%
• Serivisi : 0%

Mu buhinzi, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 7% bitewe n’umusaruro mwiza w’igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2021. Umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wiyongereyeho 7% bitewe n’izamuka rya 30% ry’umusaruro wa kawa. Ku rundi ruhande umusaruro w’icyayi wagabanutseho 1%.

Mu nganda, imirimo y’ubwubatsi yiyongereyeho 14%. Umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wazamutse ku rugero rwa 3%.

Umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wazamutseho 8% bitewe ahanini n’umusaruro w’inganda zitunganya ibyuma wazamutseho 29%.

Umusaruro w’inganda zitunganya ibinyabutabire na parasitike wiyongereyeho 20%, naho uw’inganda zitunganya ibikomoka kubiti n’impapuro wiyongereyeho 17%.

Kurundi ruhande, umusaruro w’inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi bikomoka kuri kariyeri ( higanjemo sima) wagabanutseho 3%.

Muri serivisi, umusaruro wa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho wiyongereyeho 18%, uwa serivisi z’ibigo by’imari n’ubwishingizi wazamutseho 10% naho uwa serivisi z’uburezi uzamukaho 5%.

Ku rundi ruhande, umusaruro w’amahoteri na resitora waganutseho 34%, uwa serivisi z’ubuzima ugabanukaho 12% naho umusaruro w’imirimo y’ubuyobozi bwite bwa leta wagabanutseho 2%.

Ku bindi bisobanuro birambuye, mwasura urubuga : www.statistics.gov.rw
Bikorewe i Kigali kuwa 15 Kamena, 2021

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa