skol
fortebet

Umusaruro w’amahoteli na Resitora mu Rwanda wagabanutseho 34% kubera ingaruka za Covid-19

Yanditswe: Wednesday 16, Jun 2021

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR,cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2021, umusaruro mbumbe w’Igihugu wiyongereye, ariko mu rwego rw’amahoteli na za Resitora wabaganutse bikabije kubera Covid-19 bigera ku kigero 34%.

Sponsored Ad

Mu gihembwe cya mbere cya 2021, umusaruro mbumbe w’igihugu wari miliyari 2,579 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri Miliyari 2,410 mu gihembwe cya mbere cya 2020.

Umusaruro muri Serivisi wari 46% by’umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi bwatanze 27%, inganda zitanga 20% by’umusaruro mbumbe wose.

Muri iki gihembwe, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje guhura n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Ibi byatumye umusaruro mbumbe wiyongera ku rugero rwa 3.5%.

Mu byiciro binyuranye by’ubukungu; umusaruro uhagaze ku buryo bukurikira:
• Ubuhinzi : 7%
• Inganda : 10%
• Serivisi : 0%

Mu buhinzi, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 7% bitewe n’umusaruro mwiza w’igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2021. Umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wiyongereyeho 7% bitewe n’izamuka rya 30% ry’umusaruro wa kawa. Ku rundi ruhande umusaruro w’icyayi wagabanutseho 1%.

Mu nganda, imirimo y’ubwubatsi yiyongereyeho 14%. Umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wazamutse ku rugero rwa 3%.

Umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wazamutseho 8% bitewe ahanini n’umusaruro w’inganda zitunganya ibyuma wazamutseho 29%.

Umusaruro w’inganda zitunganya ibinyabutabire na parasitike wiyongereyeho 20%, naho uw’inganda zitunganya ibikomoka kubiti n’impapuro wiyongereyeho 17%.

Kurundi ruhande, umusaruro w’inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi bikomoka kuri kariyeri ( higanjemo sima) wagabanutseho 3%.

Muri serivisi, umusaruro wa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho wiyongereyeho 18%, uwa serivisi z’ibigo by’imari n’ubwishingizi wazamutseho 10% naho uwa serivisi z’uburezi uzamukaho 5%.

Ku rundi ruhande, umusaruro w’amahoteri na resitora waganutseho 34%, uwa serivisi z’ubuzima ugabanukaho 12% naho umusaruro w’imirimo y’ubuyobozi bwite bwa leta wagabanutseho 2%.

Ku bindi bisobanuro birambuye, mwasura urubuga : www.statistics.gov.rw
Bikorewe i Kigali kuwa 15 Kamena, 2021

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa