skol

UN Women Rwanda izakoresha miliyoni 6$ mu bikorwa biteza imbere abagore

Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026

featured-image

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore, UN Women Rwanda, ryatangije igenamigambi rishya rya 2026-2029 rizatwara agera kuri miliyoni 6,3$ (arenga miliyari 9,17 Frw) azakoreshwa mu gukora ibikorwa byo guteza imbere abagore cyane cyane abo mu byaro ndetse no kuziba icyuho mu nzego zitandukanye.

Ni igenamigambi ryatangijwe ku wa 5 Gashyantare 2026. UN Women yagaragaje ko mu ngengo y’imari iteganyijwe y’iri genamigambi hamaze kuboneka miliyoni 3,5$ bingana na 55% by’ingengo y’imari iteganyijwe.

Umuyobozi wa UN Women mu Rwanda, Jennet Kem, yavuze ko mu kuziba icyo cyuho bazakorana na banki zitandukanye.

Ati “Turi gukorana n’ibigo by’imari bitandukanye, twagiranye amasezerano na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), twagiranye amasezerano na Equity Bank, mwabonye I&M Bank hano ndetse n’inzego za leta. Kuba leta iri hano byonyine bivuze ko dufite amaboko, izadufasha mu kureba mu bushobozi ifite kureba uko twakorana kugira ngo dukomeze duteze imbere umugore.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yashimangiye ko hari ibyo bazafatanya na UN Women Rwanda kuko basanzwe ari abafatanyabikorwa mu bintu bitandukanye.

Ati “Muri ibi bihe Isi imeze nk’aho idafite amafaranga ahagije, hari uburyo twafatanya tugakorana n’ubundi ibi bikorwa ni iby’Abanyarwanda, tugomba kubifatanya tukagira ibyo dukora abandi bakaza batwunganira.”

UN Women ni ishami rya Loni ryita ku bagore rikora ibikorwa bitandukanye byo kubateza imbere birimo kubahugura ku bijyanye n’imiyoborere, kwiteza imbere ndetse no kurwanya ihohoterwa.

Mu igenamigambi rya 2020- 2025 UN Women Rwanda yakoze ibi bikorwa mu nzego zitandukanye aho abarenga ibihumbi 85 bahuguwe ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, naho barenga ibihumbi 35 barimo abagore 26.570 n’abagabo 8.876 bose bakorewe ihohoterwa barafashijwe.

UN Women kandi muri iyo myaka itanu ishize yafashije abagore 9.000 kubona inguzanyo, abarenga ibihumbi 24 bahugurwa ku bijyanye n’ubukungu, ndetse abagore 3.000 batangiye ibigo bito n’ibiciriritse byabo.

Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yagaragaje ko u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye no guteza imbere abagore, ubu igisigaye ari kureba uko ubukungu bwarwo bwakomeza kuzamuka kandi abagore badasigaye inyuma, bigendanye n’intego rwihaye yo kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse mu 2035, no kuba igihugu gikize mu 2050.

Ati “U Rwanda ubu rukeneye uburyo bwisumbuye bwo kurufasha kuzamura ubukungu bwarwo. Nubwo rushobora kubona ubufasha kuri Loni ndetse n’indi miryango itandukanye ndetse n’ibigo by’imari ariko rukeneye kuba rufite ubukungu buhamye ubwarwo, nibyo bizarufasha kugera kure.”

UN Women yageze mu Rwanda mu 1996 aho icyo gihe yitwaga UNIFEM, ikaza guhinduka UN Women Rwanda mu 2010. Intego zayo ni guharanira uburinganire, iterambere ry’abagore ndetse no kurwanya ihohoterwa.

UN Women yiyemeje gufatanya n’u Rwanda gukomeza guteza imbere igihugu

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yagaragaje ko ibikorwa bya UN Women Rwanda ari iby’Abanyarwanda, buri wese akwiye kubigiramo uruhare

Umuyobozi wa UN Women mu Rwanda, Jennet Kem, yagaragaje ko UN Women izakorana n’ibigo by’imari bitandukanye muri iri genamigambi rishya

Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yagaragaje ko u Rwanda ruhagaze neza mu guteza imbere abagore bikwiye no kugera mu bukungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa