skol
fortebet

Uruzuba n’imvura idasazwe muri kubona bizakurwaho no kugarura ibimera gakondo-Impuguke

Yanditswe: Tuesday 15, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Impuguke mu mihindagurikire y’ikirere zemeza ko kugarura ibiti gakondo byacitse byafasha kubungabunga imisozi ikomeje kwangirika bikomeye kubera imvura nyinshi igwa muri bimwe mu bice by’U Rwanda.

Sponsored Ad

Umuryango Albertine Rift Conservation Society (ARCOS) urengera ibidukikije uvuga ko bimwe mu bimera bitakiboneka biri mu byatumye urusobe rw’ibinyabuzima ruhungabana.

Uyu muryango umaze gutangiza umushinga wo kuvugurura amashyamba mu gace k’imisozi miremire kazwi nka Crête Congo–Nil kandi ngo intego ni ukugarura ibiti gakondo byahoze kuri iyi misozi ubu bikaba byaraciwe n’ibikorwa bya muntu.

MuLaKiLa(Mukura Lac Kivu Landscape ) ni umushinga ugamije gusubiza ubuzima ku misozi iri hagati y’ishyamba kimeza rya Mukura n’ikiyaga cya Kivu.

Ni umushinga ugomba gukorera mu turere twa Rutsiro na Ngororero utera amashyamba ndetse ugakora n’amaterasi mu mirima y’abaturage.

Muri rusange umushinga ugomba gutera ibiti bigera kuri miliyoni esheshatu byo kurinda imisozi yari isigaye yambaye ubusa.

Mu gutera ibiti ngo hazibandwa ku bya gakondo byahoze aha ariko byaciwe n’ibikorwa by’abantu .

Dr Amani Mabano ni we ukuriye uyu mushinga wa MulaKila.

Agira ati:’’Umushinga uzakorera mu karere ka Rutsiro na Ngororero, usane hegitari 21,000 z’ubutaka buhingwaho n’abahinzi. Hari ugutera ibiti no gukora amaterasi. 50 ku ijana (%) by’ibiti bizaterwa bizaba ari ibiti gakondo kuko bifite ukuntu bibanira neza ibindi binyabuzima kandi ni byo byahoze ahangaha’’.

Ni umushinga uzamara imyaka 30 ukaba ukoresha imiryango igera ku bihumbi 40 mu turere twa Rutsiro na Ngororero .

Muri rusange uyu mushinga ngo uzagira impinduka zigaragara ku baturage batari hasi y’ibihumbi 200 muri utu turere twombi.

Kuko benshi ari abahinzi, ni yo mpamvu bigishwa gukora amaterasi ahingwaho, akabafasha gutangira ubutaka bwahoraga butwarwa n’isuri.

Kamagaju Jeannette ni umuhinzi wo mu murenge wa Mukura w’akarere ka Rutsiro ufashwa n’uyu mushinga.

Agira ati:’’Amazi yangizaga imyaka ikagenda, ntitubone umusaruro. Ubu bizahinduka kuko bari kudutereraho ibiti, ubwatsi bw’urubingo. Ubu twiteze kuzabona umusaruro mwinshi.’’

Uyu mushinga watekereje cyane ku bahinzi ubafasha mu bikorwa byabo by’ubuhinzi. Bafashwa gufata ubutaka bwabo hifashishijwe amaterasi, bagahabwa imbuto n’ifumbire ndetse buri wese agahemberwa umunsi yakoze nk’agahimbazamusyi.

Dr Mabano asanga ibi ari ingenzi kugira ngo abaturage bibone mu mushinga.

Agira ati:’’Twamaze kubona ko udashobora kubungabunga ibidukikije byangizwa n’umuntu mu gihe utamufashije guhindura imikorere ye yabyangizaga. Iyo tubahaye akazi mu mirima yabo bikorera, harimo no gutanga umusanzu muri gahunda yo kurwanya imirire mibi no kuzamura ubukungu bw’umuturage’’.

None se uyu wo uzanye iki gishya ?
Uyu si wo mushinga wa mbere wo kurwanya isuri haterwa amashyamba ugeze muri aka gace ariko ikibazo cy’isuri cyabaye ndanze.

Dr Mabano akomeza agira ati:’’Abahinzi tubashyira mu matsinda y’inshuti z’ibidukikije kandi tuzabana na bo mu gihe cy’imyaka 30 umushinga uzamara. Bizatuma abaturage bakomeza gukora ibyo umushinga wakoraga utagihari kuko bazaba barabonye ubumenyi bazi akamaro ko kurengera ibidukikije n’ingaruka zavuka mu gihe bifashwe nabi’’.

Ibikorwa bya muntu byo gushakisha iterambere n’ubukungu ni byiza ariko ngo biri mu byangiza ibidukikije iyo bitagenzuwe neza.

Impuguke zivuga ko bimwe mu bikorwa nk’ibyo gucukura amabuye y’agaciro n’iby’ubwubatsi biri ku isonga y’ibyangiza ibidukikije mu gihugu.

Dr Sam Kanyamibwa ni umuyobozi w’umuryango ARCOS –Albertine Rift Conservation Society urengera ibidukikije, uyu ukaba ari na wo uri ku isonga ry’ivuka ry’umushinga MuLaKila.

Agira ati:’’Hari igihe twumva ibintu by’ubucuruzi biryoshye bikadushuka. Abubaka bagashaka gushyiraho amapave n’amakaro. Ariko ukibaza uti se bibutse gutera igiti? Ugasanga nta gihari. Inzira iracyari ndende kugira ngo imyumvire y’abantu ihinduke, igihugu cyacu gishobore guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa