Uturere twa Gasabo na Musanze tuyoboye utundi mu kugira hoteli nyinshi nziza
Yanditswe: Tuesday 13, Jan 2026
Guverinoma y’u Rwanda yanditse amahoteli n’ibindi bigo bitanga serivisi zo kwakira abashyitsi bigera ku 1 460 mu gihugu hose mu mwaka wa 2024, avuye kuri 1 024 yariho mu 2018, aho igice kinini cyabyo cyiganje mu Mujyi wa Kigali no mu Turere dukomeye ku bukerarugendo.
Nk’uko bigaragazwa n’Igitabo cy’Ibarurishamibare cy’u Rwanda 2025 (Rwanda Statistical Yearbook 2025).
Iri zamuka rihoraho mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo ryerekana ishoramari rikomeje kwiyongera, rishingiye ku kwaguka kw’imijyi, iterambere ry’ubukerarugendo, ndetse no kwiyongera kw’ibisabwa bijyanye n’inama mpuzamahanga n’ingendo z’akazi.
Ku rwego rw’Igihugu, umubare w’ibyumba by’amahoteli n’ibigo byakira abashyitsi wakomeje kwiyongera mu myaka irindwi ishize.
Mu 2018, u Rwanda rwari rufite ibyumba 13 802, bigera ku 16 113 mu 2019 na 17 078 mu 2020. Uwo mubare wageze kuri 18 201 mu 2021, urazamuka cyane ugera ku 21 232 mu 2022, uguma hafi aho kuri 21 217 mu 2023, mbere yo kongera kwiyongera cyane ugera kuri 25 330 mu 2024.
Ibyo bigo byakira abashyitsi birimo amahoteli, lodges, guesthouses, resorts, hostels, n’inzu zikodeshwa zifite serivisi zuzuye (serviced apartments).
Tugiye kugaruka ku Turere 10 twa mbere mu gihugu dukurikije umubare w’amahoteli n’ibindi bigo byakira abashyitsi, ndetse n’ubushobozi bwabyo mu byumba.
Uturere twa mbere dukurikije umubare w’ibigo byakira abashyitsi
Akarere ka Gasabo ni ko kaje ku isonga mu gihugu mu mwaka wa 2024, gafite ibigo 277 byakira abashyitsi, bikaba byikubye inshuro ebyiri, ku byari bihari mu 2018 byanganaga na 133, bikomeza gushimangira umwanya wako nk’igicumbi gikomeye cy’ubukerarugendo mu Rwanda.
Akarere ka Kicukiro kakurikiyeho gafite ibigo 167, kavuye kuri 69 mu 2018, mu gihe Akarere ka Musanze kaje ku mwanya wa gatatu gafite 157 kavuye kuri 83, bigaragaza uburyo gakomeje gukurura ba mukerarugendo bitewe n’uko kegereye rya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Akarere ka Rubavu kari gafite ibigo 146 byakira abashyitsi, kavuye kuri 66 mu 2018, ahanini bitewe n’iterambere ry’ubukerarugendo bushingiye ku kiyaga n’imyidagaduro ikorerwa ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu.
Akarere ka Nyarugenge kaje ku mwanya wa gatanu gafite ibigo 106, kavuye kuri 64, bigaragaza uruhare rwako rukomeye nk’Akarere k’ingenzi mu bucuruzi n’umujyi uteye imbere.
Akarere ka Bugesera gakurikiyeho gafite ibigo 77, kavuye kuri 13 gusa kari gafite mu 2018. Akarere ka Karongi kanditse 53 kavuye kuri 31, Kayonza yaanditse ibigo 51 bivuye kuri 4, bigaragaza iterambere rigenda ryiyongera gahoro ariko rihamye.
Akarere ka Rwamagana kanditse ibigo 41, kavuye kuri 14, mu gihe Akarere ka Huye kasoje urutonde rw’Uturere icumi twa mbere gafite ibigo 38, kakaba gasigaye inyuma y’utundi turere twateye imbere byihuse.
Ku rundi ruhande, Uturere twiganjemo icyaro twagaragaje umubare muto cyane w’ibigo byakira abashyitsi. Ngororero, Gakenke, Nyabihu na Rulindo buri kamwe gafite ibigo bine, Burera ifite bitanu, naho Nyaruguru ifite bitandatu.
Akarere ka Gisagara ni ko kanditse umubare muto kurusha utundi mu gihugu hose, gafite ibigo bibiri gusa.
Uturere twa mbere mu kugira ibyumba byo kwakira abantu
Akarere ka Gasabo kandi ni ko kaje ku isonga mu bushobozi bwo kwakira abashyitsi, gafite ibyumba 5 450 mu 2024, bigaragaza uko gahagaze nk’igicumbi gikomeye cy’ubucuruzi n’imiturire. Akarere ka Nyarugenge kakurikiyeho gafite ibyumba 3 490.
Akarere ka Kicukiro kaje ku mwanya wa gatatu gafite ibyumba 2 488, mu gihe Akarere ka Musanze kari gafite ibyumba 2 191, bikaba byifashishwa cyane mu kwakira ba mukerarugendo ku murongo w’ubukerarugendo uhuze cyane mu gihugu.
Akarere ka Rubavu kaje gukurikiraho gafite ibyumba 1 998, bishyigikiwe n’ubukerarugendo bwo ku kiyaga ndetse n’ubucuruzi bwo kwambukiranya imipaka.
Akarere ka Bugesera kari gafite ibyumba 1 190, mu gihe Akarere ka Rusizi kanditse ibyumba 1 086, bigaragaza ishoramari rikomeje kwiyongera mu rwego rw’amahoteli mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Igihugu.
Uturere twa Karongi na Huye twari dufite ibyumba 843 na 938 uko twakabaye, mu gihe Akarere ka Rwamagana kasoje urutonde rw’uturere icumi twa mbere gafite ibyumba 555.
Nk’uko byari byitezwe, uturere dufite ibyumba bike cyane ahanini twari Uturere twiganjemo icyaro. Gisagara na Gakenke buri kamwe kari gafite ibyumba 38, bikurikirwa na Ngororero ifite ibyumba 60. Nyabihu, Rulindo na Burera byanditse hagati y’ibyumba 62 na 66, mu gihe Akarere ka Nyamasheke kari gafite ibyumba 274.
Ishoramari mu mahoteri yo ku nkombe z’ibiyaga
Mu myaka itanu ishize, u Rwanda rwakiriye ishoramari ringana hafi na miliyoni 106 z’amadolari ya Amerika mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo ku nkombe z’ibiyaga, ryagize uruhare mu kubaka ibyumba 631 by’amahoteli.
Iyi mishinga yashyizwe mu bikorwa mu gihe cya Gahunda ya Mbere y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1), ikaba iteganyijwe guteza imbere ireme ry’akazi, kongerera imbaraga amasoko y’imbere mu gihugu no kuzamura amafaranga ava mu bukerarugendo.
Kugeza ubu, urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo rwakorwamo n’abantu bagera ku 165 000 mu gihugu hose, aho imishinga yo ku nkombe z’ibiyaga yonyine imaze gutanga imirimo igera ku 1 000.
Guverinoma kandi irimo gushaka abashoramari bazubaka hoteli y’inyenyeri enye kugeza kuri eshanu, ishobora gutwara agera kuri miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika, ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi.
Ibyumba bya hoteli mu Rwanda birimo kwiyongera ku bwinshi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *