skol

Abana barenga ibihumbi 71 basubijwe mu ishuri mu myaka ibiri

Yanditswe: Tuesday 20, Jan 2026

featured-image

Abana barenga 71.000 mu turere twose tw’Igihugu bamaze gusubizwa mu ishuri binyuze mu mushinga witwa ‘Zero Out of School: Abana bose bige’ wa Minisiteri y’Uburezi ushyirwa mu bikorwa n’umuryango Save the Children Rwanda.

Umuyobozi w’umushinga ‘Zero Out Of School: Abana bose bige’, Ndahayo Paulin, yabwiye RBA ko uwo mushinga uzamara imyaka itanu ariko ko kuva mu myaka ibiri ishize bamaze gutera intambwe igaragara.

Ati “Twabaruye abana barenga 189.000 bamaze kugaragara nk’abari hanze y’ishuri. Muri abo tumaze kugarura mu ishuri abarenga 71.000 kandi n’abandi dukomeje kugenda tubagarura. Twasanze ahanini biterwa n’ubukene bakabura ibikoresho by’ishuri n’iby’amakimbirane yo mu miryango.”

Nyirahabimana Solange ufite umwana wari wavuye mu ishuri bakarimusubizamo ku kigo cya GS Rusheshe mu Karere ka Kicukiro yavuze ko umwana we yagize ikibazo cy’ubumuga ntashobore kubana n’abandi mu ishuri.

Ati “Byaje gutuma arivamo kuko ku ishuri bitari bimeze neza. Nyuma yaje gufashwa arigarukamo ariko kubona we na mushiki we bagiye ku ishuri byongeye kunshimisha kandi noneho abana neza n’abandi.”

Icyo kigo cya GS Rusheshe gifite abana 26 basubijwe mu ishuri bari bararivuyemo binyuze muri uwo mushinga ndetse ubuyobozi bwaryo bugaragaza zimwe mu mpamvu zari zarateye abo bana kurivamo.

Ntagungira Jean de Dieu uyobora iryo shuri yagize ati “Twari dufitemo abana barindwi bafite ubumuga n’ababyeyi bakabaye babafasha bikagaragara ko batabitaho. Hari n’abandi bana baburaga ibikoresho by’ishuri ugasanga n’ababyeyi batabashyigikiye ugasanga inshuro nyinshi biga nabi bikazabaviramo no guta ishuri.”

Umushinga ‘Zero Out of School: Abana bose bige’ ukorerwa ku bigo by’amashuri byo mu turere twose uko ari 30 kandi intego ni uko mu myaka itanu uzamara abo bana basigaye bose na bo bazaba basubijwe mu ishuri.

Undi mufatanyabikorwa ufasha mu kuwushyira mu bikorwa ni Umuryango wo muri Qatar wita ku bijyanye n’uburezi witwa Education Above All.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa