skol
Kigali

Abanyeshuri 250 bo muri Afghanistan bahawe ubuhungiro mu Rwanda bahageze

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 August 2021

Abanyeshuri b’abakobwa 250 bakomoka muri Afghanistan bageze mu Rwanda aho bagiye gukomereza amasomo yabo mu gihe igihugu cyabo kirimo ibibazo by’umutekano muke byatewe no kongera gufata ubutegetsi kw’Aba-Taliban.

Aba banyeshuri biga mu ishuri ribanza n’iryisumbuye ry’abakobwa ritegamiye kuri leta ryigisha ibijyanye n’imiyoborere (School of Leadership, Afghanistan, SOLA), ryigamo abanyeshuri bacumbikirwa mu kigo.

Shabana Basij-Rasikh uri mu barishinze, ku wa kabiri yavuze ko abagera hafi kuri 250 barimo abanyeshuri, abakozi baryo n’abo mu miryango yabo, bari mu nzira berekeza mu Rwanda, banyuze muri Qatar, gutangira "igihembwe cy’amezi atandatu mu mahanga ku banyeshuri bacu bose".

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yatangaje ubutumwa kuri Twitter buha ikaze abo mu ishuri SOLA.

Madamu Shabana yavuze ko yizeye ko baba bimukiye mu Rwanda by’igihe cy’amezi atandatu gusa, bakazasubira muri Afghanistan ibintu nibisubira mu buryo.

Kuwa 15 Kanama 2021, nibwo Aba-Taliban bongeye gufata ubutegetsi bituma abaturage ba Afghanistan batangira guhunga ku bwinshi aho ku bufatanye n’ibindi bihugu bamwe bari kujyanwa mu by’agateganyo birimo u Rwanda na Uganda mu gihe bagitegereje ko babona ibihugu by’i Burayi na Amerika bizabakira.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

MINEDUC igiye gutangaza amanota y’abakoze ibizamini bya leta mu mashuri...

Minisiteri y’Uburezi (Mineduc), yatangaje ko igiye gushyira ahagaragara...
1 October 2021 0

MIFOTRA yabaye ihagaritse gutanga akazi mu bigo bya Leta kugira ngo ishake...

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yabaye isubitse gahunda yo...
19 September 2021 0

REB yananiwe gusobanura uko yishyuye miliyoni 700 Frw mbere y’uko ihabwa...

Ikigo k’igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyananiwe gusobanura impamvu...
15 September 2021 0

Mineduc yashyize hanze ingengabihe y’abanyeshuri biga mu mashuri abanza...

Minisiteri y’Uburezi yatangaje Ingengabihe y’Amashuri Abanza, Ayisumbuye...
2 September 2021 2

Kaminuza y’u Rwanda yahaye impamyabumenyi abanyeshuri ibihumbi bisaga...

Uyu munsi,taliki ya 27 Kanama 2021,Kaminuza y’u Rwanda yahaye impamyabumenyi...
27 August 2021 0

Abanyeshuri 250 bo muri Afghanistan bahawe ubuhungiro mu Rwanda...

Abanyeshuri b’abakobwa 250 bakomoka muri Afghanistan bageze mu Rwanda aho...
25 August 2021 0