skol
fortebet

Abanyeshuri 30 bahize abandi mu Cyongereza bahembwe kujya mu Bwongereza

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 20, Jul 2026

Abanyeshuri 30 bahize abandi mu Cyongereza bahembwe kujya mu Bwongereza

Sponsored Ad

skol

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yahembye kujya mu Bwongereza no kwishyurirwa umwaka wose amafaranga y’ishuri, abanyeshuri 30 batoranyijwe mu 120 bahatanaga ku rwego rw’Igihugu mu marushanwa y’Icyongereza yiswe ‘The Orator English Competition.’

Aya marushanwa agamije gutinyura abanyeshuri kuvugira mu ruhame ururimi rw’Icyongereza, kwandika no gutinyuka gusobanura ibitekerezo byabo.

Abo banyeshuri bahembwe kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2026, ubwo hasozwaga ayo marushanwa, bazamara ibyumweru bibiri mu Bwongereza bihugura muri urwo rurimi.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yagaragaje ko aba banyeshuri batsinze babaye intangarugero ku bandi kugira ngo n’abasigaye bigane umurava bamenye Icyongereza.

Yavuze ko kumenya neza Icyongereza bituma babasha kumva n’andi masomo kuko ari rwo rurimi bigamo bityo batsinde neza kurushaho ari na ko hanozwa ireme ry’uburezi.

Yagize ati: ”Bazagaruka ari intangarugero ku bandi kugira ngo na bo bashyiremo umwete. Icyongereza ni cyo twigishamo gusa iyo ururimi barwumvise bakarushaho kurumenya n’ibyo biga bindi yaba imibare, siyansi, barushaho kubimenya kuko biri muri urwo rurimi.”

Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko iyi porogarmu ijyanye n’indi isanzwe ihari yo guhugura abarimu kugira ngo bongere ubumenyi mu rurrimi bityo amahirwe aboneka mu Gihugu no hanze yacyo ntacike Abanyarwanda cyane ko ari rwo rurimi bahahisha mu mahanga.

Bamwe mu bahize abandi bavuga ko insinzi bayikesha kudacika intege kandi n’ubundi bazakomeza kwihugura kuko urugendo rutararangira.

Mutara Anabella wiga kuri Lycée Notre-Dame de Cîteaux ari na we wabaye uwa mbere yagize ati: ”Ibi birampa icyizere ko nakora n’ibindi birenze ibi kandi ubu ni bwo urugendo rutangiye kuko kumenya ururimi ni uguhora wiga.”

Mbonimpaye Jean De Dieu wabaye uwa kabiri na we ati: ”Icyo nakuyemo ni ukudacika intege kuko iyo nza kuba narabivuyemo simba ndi aha ubu mu Cyongereza gike cyanjye nzi niba mbashije gutsinda birampa icyizere ko n’ibindi nzabikora kandi nimva hanze hari ubundi bumenyi nzunguka bityo nkakomeza kwihugura.”

Mu banyeshuri 30 bahize abandi bazajya mu Bwongeraza 15 biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, (Ordinary Level) mu gihe abandi 15 na bo ari abo mu cyiciro cya kabiri (Advanced Level).

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah yabwiye abo banyeshuri ko bafite amahirwe yo kwitoza indimi hakiri kare, abagira inama yo kubikorana umwete ngo babone uko bahangana ku rwego mpuzamahanga.

Ysvuze ko bibabaza kuba umuntu afite umushinga mwiza wamubyarira inyungu ariko ku bwo kunanira kuwusobanura muri izo ndimi bigatuma atsindwa; abasaba kutabuzwa amahirwe no kutamenya ururimi.

Aya marushanwa azajya aba ngarukamwaka yitabiriwe n’ibigo byose bya Leta n’ibikorana na Leta ku bw’amasezerano.

Ubushakashatsi bwashyizwe hanze muri Kamena 2026, bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) muri Gicurasi 2025, hagamijwe gupima urwego rw’imyigire n’imyigishirize mu Rwanda (LARS) bwagaragaje ko mu rurimi rw’Icyongereza abanyeshuri 76% bose bibagora gusubiza ibibazo by’ibyo basomye, 63% babasha gusoma amagambo, mu gihe 46,6% ari bo bagejeje ku bipimo bishingirwaho mu gusoma ijambo ku rindi (ni ukuvuga amagambo 35 mu munota).

Ubu bushashatsi bukorwa buri nyuma y’imyaka ibiri, bwakorewe ku banyeshuri 22 950 bo mu mashuri 592 mu Turere twose tw’Igihugu biga mu mashuri yo mu mwaka wa wa gatatu n’uwa gatandatu ubanza ndetse n’abo mu wa gatatu w’ayisumbuye, aho bwapimye amasomo y’ingenzi arimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare ndetse na Siyansi.

Mbonimpaye Jean De Dieu yabaye uwa kabiri mu marushanwa y’Icyongereza

Mutara Anabella yabaye uwa mbere mu marushanwa y’Icyongereza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa